Gasabo: Ivatiri Yataye Kaburimbo Igwa Mu Mugezi Igaramye

Saa Kumi n’ebyiri n’iminota mirongo ine n’itanu za mu  gitondo( 6h45’), abaturage batunguwe no kubona  ivatiri yagushije umugongo mu mugezi uri mu gishanga cya Kibagabaga. Yamanukaga Nyarutarama ijya Kibagabaga mu Murenge wa Kimironko iturutse Nyarutarama mu Murenge wa Remera.

Umuturage yatubwiye ko iriya modoka yahaciye nta bantu benshi bari mu muhanda kandi ngo ni Imana yabikoze kuko iyo biba bahari yari bugire abo ihitana.

Ati: “ Ni amahirwe twagize kuko iyo haza kuba hari abantu benshi bagenda mu muhanda ntiba yabuze abo ihitana.”

Umuvugizi w’ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda Senior Superintendent of Police ( SSP) Réné Irere  yabwiye Taarifa ko iriya mpanuka bayimenye ariko ngo abari bari muri iriya vatiri bavuyemo amahoro.

- Advertisement -
Byabereye hagati ya Nyarutarama na Kibagabaga

Ni abantu babiri.

Ivatiri ifite nomero iyiranga ya RAE 827 C.

Hari Indi modoka yaje ikura iriya vatiri mu mugezi iyijyana Kacyiru kugira ngo hashakishwe nyirayo hanyuma hazamenyekana n’icyaba cyateye iriya mpanuka.

Icyakora ngo harakekwa umuvuduko, ukaba ari wo waba watumye umushoferi adashobora kuyikata ngo ayigumishe mu muhanda ahubwo ikawurenga ikagwa mu kagezi igaramye.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version