Inguzanyo u Rwanda Rufata Zishyurwa Gute?

Abayobozi mu kiganiro n'abanyamakuru kuri uyu wa Gatanu

Kuri uyu wa Gatanu taliki 07, Ukwakira, 2022 Minisiteri y’imari n’igenamigambi yasinyanye n’Ikigega mpuzamahanga cy’imari amasezerano y’inguzanyo ya Miliyoni $ 310  azafasha u Rwanda kubaka ubukungu buhangana n’imihindagurikire y’ikirere.

Ni inguzanyo izishyurwa byibura mu myaka 15 ku rwunguko ruto. U Rwanda rufite gahunda yo kuzabona kandi rugakoresha Miliyari $ 11 mu kubaka ubukungu buhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere kandi ni mu gihe kuko ruri mu bihugu byagezweho n’ingaruka z’imihagurikire yacyo.

Aya Miliyari $11 agomba kuba yarabonetse bitarenze umwaka wa 2030.

Hagati aho mu Cyumweru gishize, hari indi nguzanyo u Rwanda rwafashe binyuze muri Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi yo kurufasha kuzamura urwego rwarwo rw’ubuhinzi.

- Advertisement -

Tugarutse ku byerekeye inguzanyo yo guhangana n’ihindagurika ry’ikirere, ni henshi mu Rwanda imvura itakigwa nk’uko byahoze, ikaba yarabay nke,  ahandi ikaba nyinshi k’uburyo yica imyaka.

Iyo imvura iguye ari nyinshi yica imyaka, igatera inkangu, imyuzure, igasenya ibikorwa remezo kandi ikaba yahitana abantu, byose bituma hari amafaranga abishorwamo kugira ngo hagire ibisanwa cyangwa ibyubakwa bitari bihari.

Ayo mafaranga ashyirwa mu kubaka cyangwa gusana ibikorwa remezo agira ingaruka ku igenamigambi no ku bindi bikorwa byari byarateguriwe imari mu gihe cyatambutse.

Taarifa yabajije niba u Rwanda rwarishyuye neza imyenda rwari rufitiye abarugurije mu bihe byabanjirije COVID-19 kugira ngo noneho rubahe n’icyizere cy’uko ruzishyura indi myenda rufata cyangwa ruzafara, Minisitiri Dr.Uzziel Ndagijimana asubiza ko nta myenda iremereye u Rwanda kubera ko rwishyura neza.

Ati: “ Mbere ya COVID-19, imyenda u Rwanda rwafatanga rwayishyuraga neza ndetse nakubwira ko no muri COVID-19 nabwo twakomeje kwishyura k’uburyo byahaye abafatanyabikorwa bacu icyizere gituma n’ubu tugikorana muri uru rwego.”

Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda John Rwangombwa nawe yavuze ko u Rwanda rutarajya mu bihugu bifite umwenda bitabasha kwishyura ndetse ngo mu mwaka wa 2024 ibintu byose byaruzituraga bigatuma umwenda warwo uzamuka mu rugero runaka, bizaba byarakuweho.

Ngo hari impapuro mpeshwamwenda( Eurobond) zo mu mwaka wa 2013 rutarishyura ariko ngo zizishyurwa bitarenze umwaka wa 2023.

 Ibiciro ku isoko byavuzweho…

Minisitiri w’imari n’igenamigambi Dr.Uzziel Ndagijimana yavuze ko ikibazo cy’ibiciro ku isoko ryazamuwe cyane n’ibibazo byabaye ku isi muri rusange no mu Rwanda by’umwihariko mu myaka mike ishize, ariko ngo Leta yashyizeho  uburyo bwo kuzabigabanya ariko si inzira ngufi.

Dr. Ndagijimana avuga ko ibyo u Rwanda rushoboye gukora muri uyu mujyo ruzabikora kandi ngo bikubiyemo kongera amazi yo kuhira imyaka kandi ikuhirirwa ku buso bugari kurushaho.

Yavuze ko bazakomeza no guha abaturage ifumbire kugrira ngo yunganire amazi mu kweza imyaka, ibyo kandi bikagendana no gushishikariza abahinzi guterera imyaka ku gihe.

Icyakora ngo hari ibindi u Rwanda rudafite ubushobozi bwo guhagarika birimo iyongera cyangwa igabanuka ry’ibyuka bihumanya ikirere kuko rutari mu bihugu bifite inganda zikomeye.

Ati: “ Uretse imihagurikire y’ikirere, ibindi byose ngo byarateganyijwe harimo no kongera amazi yuhirwa ndetse no gushakira ibihingwa imiti ituma bitazahara.”

Ibiciro ku isoko muri rusange byarazamutse

Abaha u Rwanda inguzanyo barushimira ko rwishyura neza kandi n’aho bitameze neza rukabiganira ho nabo.

Ni ngombwa ko abafatanyabikorwa baganira ku mishinga bahuriyeho kugira ngo harebwe uko yatanga umusaruro yari yitezweho niyo haba hari imbogamizi zivutse zitari zitezwe.

Mu mwaka wa 1969, Ikigega mpuzamahanga cy’imari, IMF, cyatangije gahunda yo gushyira ku ruhande amafaranga yo kugoboka ibihugu mu ngengo yabyo y’imari.

Ni amafaranga bita DTS( Droit de Tirage Speciaux mu Gifaransa) cyangwa SDR ( Special Drawing Rights mu Cyongereza).

Kuva muri uriya mwaka kugeza ubu, hamaze gutangwa ama DTS agera kuri Miliyari 660.7  akubiyemo Miiyari 456 z’ama DTS yahawe ibihugu mu mwaka wa  2021 yo kubifasha guhangana n’ingaruka za COVID-19.

Ni amafaranga atangwa avunjwe mu moko ane y’amafaranga akomeye kurusha ayandi ku isi.

Ayo ni amadolari y’Amerika, Amayero akoreshwa mu bihugu bigize Umuryango w’Uburayi, Amayeni yo mu Buyapani, Ama renminbi yo mu Bushinwa n’amapawundi yo mu Bwongereza.

Aya mafaranga yahawe ibihugu byinshi byagizweho n’ingaruka za COVID-19 kandi yatanze umusaruro mu rugero runaka ariko nanone bigaterwa n’ubunini bw’umwenda buri gihugu gifite.

Soma iby’uko u Rwanda rufata kandi rukishyura imyenda :

Ibintu 5 Wamenya Ku Mwenda Wa Miliyoni $620 U Rwanda Rwafashe

Guverineri wa Banki nkuru y’u Rwanda John Rwangombwa
Minisitiri w’imari n’igenamigambi Dr Uzziel Ndagijimana mu kiganiro n’abanyamakuru
Haimanot Teferra uhagarariye IMF mu Rwanda
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version