Gasabo: Polisi Yafashe Umugabo Wishe Abantu Bane Muri 40 Yari Yarateganyije

Hafashimana Usto alias Yussuf ni umugabo ukomoka mu Karere ka Ngororero aza i Kigali gushaka imibereho ariko abikora yiba.

Yabwiye itangazamakuru ko yasangaga umuzamu asinziriye ahantu akamuca umutwe, ubundi akigendera.

Iyo byamukundiraga ngo yasigaga yibye aho ahantu ariko yabona bidakunda akigendera.

Avuga ko yari afite umugambi wo kwica abagera kuri 40 ariko akaba yatawe muri yombi atarabagezaho.

- Advertisement -

Yussuf yaje mu Mujyi wa Kigali mu mwaka wa 2008 atangira kwiba mu mwaka wa 2012.

Amakuru avuga ko yigeze gufungwa mu gihe cy’imyaka ibiri azira ubujura.

Iperereza ry’ibanze ryerekanye ko Hafashimana w’imyaka 34, kwica aciye abantu imitwe aribwo buryo yakoreshaga kugira ngo abone uko atobora inzu z’abantu agiye kwiba.

Mu gihe cy’amezi abiri guhera mu Ukuboza 2022, Hafashimana yafashwe amaze kwica abantu bane, barimo babiri yishe aciye imitwe.

Yari acumbitse mu Murenge wa Nyamirambo.

Yicaga abantu akoresheje umuhoro.

Uwo niwo muhoro yakoreshaga akaraba inkaba

Bamwe mu barokotse ubu bwicanyi bavuga ko yabatemye baryamye ntibamenya uwo ariwe kuko yahitaga yiruka.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version