Video:Tshisekedi Yatakambiye EAC Force Ngo Ireke GUHENGAMIRA Kuri M23

Nyuma y’inama yaraye ihuje abakuru b’ibihugu bya EAC yabereye i Bujumbura, hari amashusho yagaragaye yerekana Perezida Tshisekedi aganira n’Umunyakenya uyoboye Ingabo za EAC Force amusaba kwitwararika akirinda ko ingabo ayoboye zahinduka umwanzi w’abaturage.

Muri iyo video igaragara ku rukuta rw’umunyamakuru witwa Stan Bujakera,  Perezida Felix Tshisekedi agira ati: “ Muramenye ntimukabogamire kuri M23. Byaba bibabaje abaturage baramutse bahisemo kubarwanya. Mwaje inaha kudufasha, ntabwo mwaje kuhahurira n’ibibazo. Mwitonde rwose, kandi mugerageze kuganira n’abaturage.”

Ingabo za EAC ziri i Goma ziyobowe n’Umunyakenya witwa Gen Jeff Nyagah.

Mu kiganiro kigaragara muri ariya mashusho, Tshisekedi yari ahagararanye na Perezida wa Kenya, William Ruto, ariko asemurirwa na Sèrge Tshibangu wigeze guhagararira DRC mu biganiro iherutse kugirana n’imitwe y’abaturage ba Congo irwanya Leta byabeyere i Nairobi.

- Advertisement -

Amashusho yerekana Gen Nyagah yemeza akoresheje umutwe ko ibyo Perezida Tshisekedi avuga abyemera, ariko washishoza ugasanga Perezida Ruto we ‘ashobora kuba’ abona ibintu ukundi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version