Sena Y’u Rwanda Yemeje Ishingiro Ry’Ivugurwa Ry’Itegeko Nshinga

Umushinga w’itegeko ryo kuvugura itegeko nshinga ry’u Rwanda wemerejwe ishingiro na Sena nyuma yo kuwugezwaho n’Inteko ishinga amategeko, Umutwe w’Abadepite, mu minsi mike yari itambutse.

Ibyemezo bya Sena kuri iyi ngingo

Abasenateri bemeje ishingiro ry’umushinga wo kuvugurura Itegeko Nshinga  watangijwe na Perezida wa Repubulika.

Intego yawo ni  uguhuza amatora y’Umukuru w’Igihugu n’ay’ Abadepite azaba muri 2024.

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya Leta, Dr Ugirashebuja Emmanuel niwe waje kugeza ku Basenateri isobanura mpamvu ry’uyu mushinga.

- Advertisement -
Min Ugirashebuja

Nyuma yo kumutega amatwi no kuwumva, Abasenateri basanze ufite ishingiro,  bityo bemeza ko guhuza amatora y’Umukuru w’igihugu n’ay’Abadepite biri mu nyungu z’igihugu.

Icyakora bamwe muri bo bagaragaje impungenge z’uko kuvugurura zimwe mu ngingo mu myandikire bitiganywe ubushishozi, bishobora kuzateza ibibazo abaturage.

Basabye ko zakwitabwaho mbere y’uko uyu mushinga uhinduka itegeko ugasohoka mu igazeti ya Leta.

Minisitiri w’ubutabera Dr. Emmanuel Ugirashebuja yabamaze impungenge, avuga ko ingingo n’inyito bafitiye impungenge, nta kibazo zateza.

Perezida wa Sena, Dr Kalinda François Xavier yavuze ko uyu mushinga ugiye gusuzumanwa ubwitonzi n’inama y’Abaperezida igizwe n’abayobozi ba za Komisiyo n’ababungirije hamwe n’abagize Biro ya Sena.

Perezida wa Sena, Dr Kalinda François Xavier yavuze ko uyu mushinga ugiye gusuzumanwa ubwitonzi
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version