Gasabo: Urukiko Rutegetse Ko Dubai N’Abo Bareganwa Bafungwa Iminsi 30 Y’Agateganyo

Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo rumaze gutegeka ko  Jean Nsabimana uzwi nka Dubai n’abo bareganwa barimo  Rwamulangwa Stephen, Mberabahizi Raymond Chretien na Nyirabihogo Jeanne d’Arc bafungwa iminsi 30 y’agateganyo.

Umucamanza yavuze ko hari hari ‘impamvu zikomeye’ zituma bakurikiranwaho ibyaha bakekwaho.

Ku rundi ruhande, urukiko rwategetse ko  Nkurikiyimfura Theopiste bareganwaga arekurwa ariko  ategekwa gutanga ingwate ya miliyoni Frw  3 akajya  no kujya yitaba ubushinjacyaha buri wa Gatanu mu gihe cy’amezi abiri.

Rwamulangwa, Mberabahizi na Nyirabihogo bigeze kuba abayobozi mu Karere ka Gasabo.

- Advertisement -

Bashinjwa gukoresha ububasha bahabwaga n’itegeko mu nyungu zabo bwite mu mushinga wiswe Urukumbuzi Ltd wo kubaka inzu ziciriritse 300 mu Murenge wa Kinyinya.

Mu iburanisha ryabanje Ubushinjacyaha bwari bwabwiye urukiko ko mu mwaka wa  2013 Dubai yagiranye amasezerano n’Akarere ka Gasabo yo kubaka inzu ziciriritse 300, ariko  yubatse 120 zirimo esheshatu zigeretse.

Mu mwaka wa 2015 izi nzu zagenzuwe  n’Ikigo cy’igihugu cy’imyubakire, Rwanda Housing Authority cyerekana ko zitujuje ubuziranenge haba mu byuma byari bikoze inking n’imbaho zakoreshejwe bubaka.

Iki kibazo cyaje kugarukwaho na Perezida Kagame, bituma inzego zibihagurukira.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version