Ramaphosa Arashaka Ko Afurika Ihuza Uburusiya Na Ukraine

Perezida w’Afurika y’Epfo Cyril Ramaphosa yatangaje ko hari bagenzi be batanu( nawe wa gatandatu) biteguye kuzahura na Perezida Putin ndetse na Zelensky bakaganira uko ibyo bihugu byagira uruhare mu kugarura amahoro muri Ukraine.

Cyril Ramaphosa avuga ko uruzinduko rw’abo bakuru b’ibihugu ruzaba mu gihe gito kiri imbere.

Ramaphosa yatangaje ko mu mpera z’Icyumweru gishize , yahamagaye Zerensky na Putin abagezaho umugambi wa bagenzi bayobora Zambia, Senegal, Congo Brazzaville, Uganda na Misiri.

Ati: “ Nemeranyije n’abo bagabo bombi ku byifuzo bya bagenzi babo bayobora ibihugu by’Afurika”.

- Advertisement -

Iby’iyi dosiye Cyril Ramaphosa yabitangarije mu kiganiro yahaye abanyamakuru uko yari ari kumwe na Minisitiri w’Intebe wa Singapore uri mu gihugu cye witwa Lee Hsien Loong.

Perezida w’Afurika y’Epfo yunzemo ko iyo dosiye yayigejeje no ku Munyamabanga mukuru w’Umuryango w’Abibumbye Antonio Guterres  ndetse no ku buyobozi bwa Afurika yunze ubumwe barabimenyeshejwe.

Umukuru w’Afurika y’Epfo yavuze ko intambara ya Ukraine yashegeshe n’Afurika bityo ko igomba kugira uruhare mu gutuma ihagarara.

Iby’ubu buhuza bitangajwe mu gihe Amerika ishinja Afurika y’Epfo kugurisha intwaro ku Burusiya, ibintu ubutegetsi bw’i Pretoria budahakana ariko nanone bukavuga ko bisaba iperereza ryihariye.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version