Gasabo: Yafatanywe Ibilo 60 By’Urumogi

Umugabo w’imyaka 31 y’amavuko yafatanywe ibilo 60 by’urumogi.  Byafatiwe mu mifuka itatu n’igice, bifatirwa mu Murenge Kinyinya mu Karere ka Gasabo.

Polisi y’u Rwanda, Ishami rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge (ANU) niryo ryamufashe ku bufatanye n’abaturage.

Abapolisi n’abaturage barusanze mu Mudugudu wa Rukingu, Akagari ka Kagugu mu Murenge wa Kinyinya.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Chief Inspector of Police (CIP) Sylvestre Twajamahoro hari icyo abivugaho.

- Advertisement -

Ati: “Polisi yakiriye amakuru aturutse ku muturage ko hari umugabo winjiye mu gashyamba afite umufuka bicyekwa ko urimo ibiyobyabwenge awuhisha mu ishyamba. Bivugwa ko  yabikanze ariruka. Abapolisi bahageze barebye mu gihuru yawuhishemo bahasanga imifuka 3 n’igice irimo urumogi rupima ibilo 60.”

CIP Twajamahoro avuga ko  Polisi yakomeje gushakisha iza gufata ukekw kuba nyirarwo.

Yafashwe saa kumi n’imwe z’umugoroba agarutse muri ako gashyamba.
Ashimira umuturage watanze amakuru yatumye ibi biyobyabwenge bifatwa bitarakwirakwizwa mu baturage.

CIP Sylvèstre Twajamahoro avuga ko hari abandi bantu bafatanwa ibiyobyabwenge binyuze ku makuru atangwa n’abaturage.
Ashishikariza buri wese kudaceceka igihe cyose abonye abacyekwaho gucuruza cyangwa gukwirakwiza ibiyobyabwenge cyangwa magendu.

Nyuma yo gufatwa, uyu mugabo n’ibiyobyabwenge yafatanywe yashyikirijwe Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Kinyinya kugira ngo iperereza rikomeze.

Urumogi rushyirwa ku rutonde rw’ibiyobyabwenge bihambaye mu Rwanda, aho uruhamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni 20 ariko atarenze miliyoni 30.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version