Nyagatare: Udukingirizo Duke, Inzoga… Bimwe Mu Bitera Ubusambanyi Budakingiye

Urubyiruko rwo mu Karere ka Nyagatare mu Murenge wa Rukomo ruvuga ko ubusambanyi budakingiye buhavugwa butizwa umurindi n’uko udukingirizo tuba kure yarwo. Hari n’abavuga ko inzoga iboshya.

Bavuga ko uwagiye mu busambanyi hari ubwo yemeranya n’indaya bahuriye ku muryango w’inzu runaka, yajya kuzana agakingirizo agasanga wa wundi ajyanywe n’undi kandi ari we yari yahisemo.

Iyo ubwo busambanyi bukozwe hagati y’abakundana, nabwo hari ubwo babanza ‘kunywa akantu’ nyuma kamara kubayoboka bakibagirwa gukoresha agakingirizo.

Ikigo cy’igihugu cy’ubuzima RBC kivuga ko Intara y’i Burasirazuba n’Umujyi wa Kigali ari ho hibasirwa na SIDA kurusha ahandi mu Rwanda kandi abakobwa bakandura inshuro nyinshi ugereranyije na basaza babo bari mu kigero kimwe cy’imyaka.

- Kwmamaza -

Impamvu z’ubu bwandu ntizivugwaho rumwe.

Urubyiruko ruvuga ko rutegerezwa udukingirizo, abakuru bakavuga ko imwe mu mpamvu nkuru ibitera muri iki gihe ari ikoranabuhanga rituma urubyiruko rutangira kureba amashusho y’urukozasoni rukishora mu busambanyi imburagihe.

Mukamusoni ni umubyeyi ufite abana bakuru.

Asanzwe ari umurezi mu kigo cy’amashuri yisumbuye muri Nyagatare.

Ati: “ Muri iki gihe usanga abana benshi bafite telefoni zigendanwa bareberaho ibitagira umumaro. Kubera ko baba bafite amaraso ashyushye, bituma batangira kumva bashyugumbwa gusambana hanyuma bazabica urwaho bakabikora.”

Avuga ko indi myumvire iri mu rubyiruko ari uko gukoresha agakingirizo bibishya imibonano mpuzabitsina.

Asaba inzego za Leta gukomeza ubukangurambaga mu rubyiruko kugira ngo rwumve ko kurinda ubuzima bwarwo ari rwo bizagirira akamaro kandi mu gihe kirambye.

Ku ruhande rw’urubyiruko,  bamwe bavuga ko udukingirizo tutari henshi bityo abadushatse ntibatubonere ‘igihe’.

Umwe muri bo atuye mu Murenge wa Rukomo hafi y’ahitwa mu Mateke.

Avuga ko hari ubwo bisaba umuntu kujya gushaka agakingirizo kure bikaba byashyira ubuzima bwe mu kaga kubera ko hari uwanga kwirirwa ajyayo.

Uretse kubura udukingirizo hafi, hari n’ubusinzi busunikira bamwe gusambana batikingiye.

Vincent Muramira( amazina twayahinduye)yaganiye na Taarifa avuga ko aherutse kwandura umutezi nyuma yo kujya mu ndaya ahitwa mu Mateke asunitswe n’inzoga.

Ati: “ Banteye inshinge kugira ngo nkire ariko ndakubwiza ukuri ko biriya bintu utabijyamo ngo ukorere aho utanyoye inzoga. Inzoga zidukoresha amafuti menshi.”

Ubukangurambaga ni ngombwa…

Ikigo cy’igihugu kita ku buzima, RBC, kiri mu bukangurambaga bwo kwibutsa urubyiruko ko kwirinda biruta kwivuza.

Ni ubukangurambaga buzakorerwa mu Ntara y’i Burasirazuba no mu Mujyi wa Kigali kuko ari ho hantu hagaragara ubwandu bwinshi kurusha ahandi.

Umukozi ushinzwe guhuza ibikorwa byo kurwanya Virusi itera SIDA na  SIDA ubwayo witwa Aimé Erneste Nyirinkindi avuga ko u Rwanda rwateye intambwe mu kugabanya ubwandu bwa SIDA ariko ko hakiri ibigomba gukorwa.

Mu mwaka wa 2015, ubwandu bwa SIDA bwanganaga na 3.0%. Nyuma y’imyaka ine, ubwandu bwaragabanutse bugera kuri 2,6%.

Imibare y’ubwandu bushya yaragabanutse iva kuri 0,27%  mu mwaka wa 2013 igera kuri 0,08% mu mwaka wa 2019.

N’ubwo imibare muri rusange igaragaza ko ubwandu bugabanuka, haracyari ibyo gukorwa nk’uko Nyirinkindi abivuga.

Avuga ko ikigo cy’u Rwanda cy’ubuzima kizakomeza kwibutsa urubyiruko ko kwifata biruta kwivuza ariko ko mu gihe byanze, ari ngombwa gukoresha agakingirizo.

Abajijwe icyo avuga ko byo abaturage bavuga by’uko badafite udukingirizo hafi, Aimé Erneste Nyirinkindi yasubije ko  hari kurebwa uko twarushaho kwegerezwa urubyiruko aho rwiga, rutuye cyangwa ruhurira mu bundi buryo.

Ati: “ Ubundi dufite uburyo butanu dukoresha tugeza udukingirizo ku baturage. Hari uburyo bwo kutugurira mu bigo nderabuzima kandi ku giciro gito, hari ikigo gikorana na Leta gishinzwe kutugeza muri butike zose, hari uburyo bwo kudushyira muri za Kiosque ndetse n’uburyo bwo kuduha abantu mu gihe habaye ubukangurambaga.”

Nyirinkindi avuga ko RBC isanzwe ikorana n’itangazamakuru mu kugeza ubutumwa ku babyeyi, bakamenya ko kwigisha umwana ububi bw’ubusambanyi  bimurinda akiri muto, akazabikurana.

Asaba ababyeyi kongera imbaraga muri ubwo bukangurambaga kugira ngo abana bakomeze bamenye ko ibyo bita uburyohe bishobora kubakururira kabutindi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version