Huye: Uwacukuye Icyobo Cyaguyemo Abantu 6 Yarayoberanye

Umuyobozi w’Akarere ka Huye witwa Ange Sebutege aherutse kubwira Ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru ko batari bazi ko ahantu haherutse kugwa abantu batandatu hari icyobo. Muri uyu mujyo, Ikigo gishinzwe mine, peteroli na gazi mu Rwanda nacyo kivuga ko kitaramenya uwakoraga ubucukuzi mu kirombe cyaguyemo abantu b’i Huye.

Iminsi ibaye itatu umuhati wo gukura abantu muri uriya mwobo nta musaruro utanga.

Inzego zinyuranye ntako zitagize ariko byaranze.

Ange Sebutege( Ifoto@ Kigali Today)

Amakuru avuga ko uwayoboraga abakoraga muri kiriya cyobo, yamaze gutoroka.

- Advertisement -

Ni wo bita ‘gapita’.

Taliki 19, Werurwe, 2023 nibwo amakuru y’uko bariya bantu baguye mu cyobo yatangajwe bwa mbere.

Amakuru yaramekanye nyuma yavugaga ko mu bapfuye harimo abanyeshuri batatu bigaga mu mashuri yisumbuye.

Imashini zikomeje gucukura ngo harebwe ko imibiri ya bariya bantu yaboneka.

Abaturiye uriya mwobo bavuga ko uwo mwobo ufite uburebure buri hagati ya metero 80 na metero 100.

Amabuye yahacukurwaga ntazwi…

Nta rwego  ruravuga mu  buryo bweruye ubwoko bw’amabuye yacukurwaga muri kiriya cyobo.

Uwatangije umurimo wo gucukura kiriya cyobo nawe ntabwo aramenyekana, abantu bakibaza ukuntu icyobo kireshya kuriya gicukurwa mu Murenge n’Akarere ariko abahayobora ntibabimenye.

Ku rundi ruhande, abagituriye bavuga ko ubucukuzi bwo muri kiriya cyobo bumaze imyaka ine kandi inzego zisanzwe zibizi.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu imashini ebyiri ziracyagerageza gushaka inzira yazigeza ku mwobo winjiriwemo n’abo baturage.

Imashini itanga amashanyarazi niyo iri kumurikira abacukuzi kugira ngo bakomeze akazi.

Abaturage na bo ni benshi mu mirima ikikije iki kirombe.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version