Gasabo: Yishwe N’Ikinyobwa Gikozwe Mu Masaka

Mu Murenge wa Rutunga mu Karere ka Gasabo haravugwa urupfu rw’umugabo w’imyaka 40 witwa Twagirayezu Théogène bivugwa ko  yazize ikinyobwa bita ‘ubushera’.

Ubushera ni ikinyobwa gikozwe mu masaha y’amamera ariko kidasembuye. Iyo gisembuye gikora ikigage.

Twagirayezu yanduriye rimwe n’abandi baturage bagera 14 bari banyweye ubushera bukabatera ikibazo.

Ubwo bushera babunyoye kwa Jean Claude Tuyishimire baturanye.

- Advertisement -

Taliki 16, Mata, 2023 nibwo abo baturage banywereye ubushera kwa Tuyishimire usanzwe utuye mu Mudugudu wa Nyabise, Akagari ka Kabariza, Umurenge wa Kabariza mu Murenge wa Rutunga muri Gasabo.

Abanduye bajyanywe kwa muganga ariko baza gutaha mu ngo zabo.

Icyakora bakomeje gukurikiranirwa mu ngo zabo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rutunga witwa François Iyamuremye  yabwiye bagenzi bacu b’UMUSEKE ko  ibizami bya gihanga  byo kwa muganga byemeje ko bariya bantu bari bandujwe n’ubushera.

Ku byerekeye urupfu rwa Twagirayezu,  Gitifu Iyamuremye avuga ko ibindi bipimo byo kwa muganga ari byo biri bwerekane ‘mu buryo budasubirwaho’ ko nyakwigendera yazize ubushera bwanduye.

Iyamuremye ati: “Abarwayi barwaye taliki 16 Mata, bajya kwa muganga ariko baza gusezererwa bajya gukurikiranirwa mu ngo . Umwe rero yitabye Imana ejo. Iby’uko ari ubushera yazize,  tuzabyemezwa na autopsy bagiye gukorera umuntu, na sample y’ifu bari bakoresheje.”

Uyu muyobozi avuga ko ‘bishoboka cyane’ ko buriya bushera bwari bwanduye k’uburyo bwaba intandaro y’urupfu rwa muntu.

Gitifu Iyamuremye yagiriye inama abaturage kwitwararika mu byo banywa.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version