Umuhanda Muhanga- Ngororero Wongeye Kuba Nyabagendwa

Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda ryatangaje ko umuhanda wa Muhanga- Ngororero- Mukamira wari wafunzwe kubera amazi yari yawuzuye, wongeye kuba nyabagendwa.

Kuri iki Cyumweru taliki 23, Mata, 2023 Polisi yari yatangaje ko uriya muhanda wafunzwe mu rwego rwo kurinda abawukoresha guhura n’ibibazo byaterwa n’amazi.

Imvura iri kugwa mu bice byinshi by’u Rwanda yateje inkangu, imyuzure n’ibindi bibazo birimo gusenyuka kw’inzu ndetse n’abantu bamwe bakahasiga ubuzima.

Abanyarwanda basabwa kwirinda kwitegeza imvura no kujya kugama ahantu hashobora gutuma inkuba zibakubita.

- Advertisement -

Basabwa kuzirika ibisenge, gusibura imirwanyasuri n’imiyoboro y’amazi kugira ngo bagabanye isuri n’ubukana bw’amazi ashobora gusinya imihanda n’ibindi bikorwa remezo.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version