Urubyiruko Rw’Abanyarwanda Baba Hanze Yarwo Rwaganirijwe Na Polisi Y’u Rwanda

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 11 Nyakanga, urubyiruko rw’Abanyarwanda 60 ruba mu itsinda‘Rwanda Youth Club of Belgium’ , basuye Polisi y’u Rwanda ku cyicaro  cyayo gikuru kuri ku  Kacyiru.

Basobanuriwe amateka yarwo n’imikorere y’inzego zarwo harimo na Polisi.

Umuyobozi w’Ishami rya Polisi rishinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage, Commissioner of Police (CP) Bruce Munyambo niwe wabakiriye abaganiriza ku mateka n’imikorere ya Polisi y’u Rwanda.

Yababwiye ati: “Bitewe no kuba inzego z’umutekano zarakoreshejwe na Leta mu gushyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abaturage bazitakarije icyizere. Niyo mpamvu nyuma ya Jenoside byabaye ngombwa ko hashyirwaho uburyo bwo gukorana bya hafi n’abaturage mu gucunga umutekano kugira ngo hongere kubakwe icyizere ku nzego nshya zashyizweho”.

CP Munyambo avuga ko inshingano za Polisi  zo kurinda umutekano w’abantu n’ibintu ukorerwa hose mu gihugu.

Avuga ko yibanda ku mikoranire n’abaturage mu bikorwa byo gukumira ibyaha, ndetse n’ibikorwa byo guteza imbere imibereho myiza y’abaturage nk’inzira yo gushimangira ubwo bufatanye.

Ati: “Polisi y’u Rwanda kandi ikorana n’abandi bafatanyabikorwa barimo Komite z’abaturage mu kwicungira umutekano (CPCs) zigizwe n’abagera ku bihumbi 74, DASSO, urubyiruko rw’abakorerabushake mu gukumira ibyaha barenga ibihumbi 420, irondo, amakipe yo kurwanya ibyaha mu mashuri, ba Ambasaderi ba Polisi mu kurwanya ibyaha barimo abahanzi, abafashamyumvire, ibyamamare ku mbuga nkoranyambaga n’abandi.”

Yabagaragarije ko ibikorwa bya Polisi y’u Rwanda bitagarukira ku muryango nyarwanda gusa.

Ati: “Polisi y’u Rwanda ntiyita ku baturarwanda gusa kuko ikorera no hanze y’igihugu, mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kugarura amahoro hirya no hino ku Isi.  Kimwe no mu Rwanda, aho abapolisi boherejwe mu butumwa bakomeza ibikorwa byo guteza imbere imibereho myiza y’abaturage b’aho binyuze mu  gutanga amaraso yo gufasha indembe kwa muganga, gukora umuganda rusange, kugeza amazi meza ku baturage, gutanga ubuvuzi bugenewe abatishoboye ku buntu kandi bagahabwa  n’ibikoresho by’ishuri”.

Sheja Vaillant, umwe mu bagize iri tsinda ry’urubyiruko waje aturutse muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA) yagaragaje ko yashimishijwe n’umutekano uri mu Rwanda ndetse n’aho rugeze rwiyubaka.

Avuga ko bitinde bitebuke azaba mu Rwanda n’ubwo yakuriye mu mahanga.

Umutekano n’ubwisanzure yasanze iwabo biri mu byo aheraho avuga ko azaba mu Rwanda.

Yari insghro ya gatatu iri tsinda rije mu Rwanda kuko bahagera bwa mbere hari mu mwaka wa 2021.

Bari mu Rwanda kuva ku wa Mbere taliki 10 kuzageza taliki 23, Nyakanga,2023 aho biteganyijwe ko bazasura ibigo n’inzego za Leta zitandukanye mbere yo gusubira mu bihugu baje baturukamo.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version