Gasana Agiye Kwitaba Urukiko Rw’Ibanze Rwa Nyagatare

Kuri uyu wa Gatanu taliki 10, Ugushyingo, 2023, ubushinjacyaha buzageza CG(Rtd) Emmanuel Gasana imbere y’urukiko rw’ibanze rwa Nyagatare rumurega ibyaha birimo gukoresha nabi ububasha yahabwga n’amategeko akriri mu nshingano za Leta.

Uyu mugabo wahoze ari Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda akaza kuba Guverineri w’Intara y’Amajyepfo n’Intara y’Uburasirazuba, yari aherutse gukurwa mu nshingano bukeye bw’aho RIB iramufunga.

Iperereza ryagaragaje ko hari ibyaha yakoze ubwo yari Guverineri w’Intara y’Uburasirazuba, abikora agamije indonke ze ku giti cye kandi mu izina ry’ububasha ahabwa n’amategeko.

CG (Rtd) Gasana yagizwe Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba muri Werurwe, 2021.

Byari nyuma y’amezi icumi ahagaritswe ku mwanya wa Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, icyo gihe nabwo byavugwaga ko hari ibyo akurikiranyweho.

Mbere yo kuba Guverineri w’Intara y’Amajyepfo mu 2018, Gasana yabaye Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda mu gihe cy’imyaka icyenda, kuva ku wa 19, Ukwakira, 2009 kugeza ku wa 18, Ukwakira, 2018.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version