Umunyarwanda Yagongesheje Mugenzi We Imashini Imana Ikinga Ukuboko

Umushoferi witwa Vianney Tuyizere wi’imyaka 34 y’amavuko aravugwaho kugongesha mugenzi we imashini ikora umuhanda ariko Imana ikinga akaboko.

Bombi bakorera sosiyete y’Abashinwa ikora imihanda yitwa Hunan Road & Bridge Construction CO. Ltd.

Amakuru y’uko ibi byagenze n’uko byatangiye avuga ko umushoferi witwa Tuyizere Vianney w’imyaka 34 utwara imashini ihinga, yafatiwe mu cyuho na mugenzi we Kayiranga Emmanuel, na we w’imyaka 34 yiba mazutu.

Icyo gihe hari mu Mudugudu wa Giko, Akagari ka Gaseke, Umurenge wa Nyange, Akarere ka Ngororero , hari ku wa Mbere taliki 06/11/2023.

- Advertisement -

Tuyizere Vianney utwara imashini ya Sosiyete y’Abashinwa Hunan Road & Bridge Construction CO. Ltd ikora umuhanda Nyange-Rambura, yagonze  ‘ku bushake’ Kayiranga Emmanuel utwara imodoka ya Pick Up nayo y’Abashinwa.

Bivugwa ko yasanze Kayiranga aho yari aparitse amugonga mu rubavu rw’iburyo akoresheje imashini atwara ashaka kumwica.

Abavuga ko yabishakaga babishingira ku ngingo y’uko uwari utwaye torotoro yakomeje gusatira iriya modoka irimo uriya musore akomeza kuyisunika agira ngo ayisundure mu mukingo.

Ngo yabonye byanze ava mu modoka afata amabuye akubita ikirahure cy’imbere kugira ngo Kayiranga ave mu modoka undi arabyanga.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, Dr. Murangira B. Thierry yabwiye bagenzi bacu b’ UMUSEKE bakorera muri Ngororero  ko iby’iki kibazo bakimenye kandi bari kugikurikirana.

Ati “Ikibazo kiri gukurikiranwa, ukekwaho icyaha yahise atoroka, ari gushakishwa.”

Kayiranga wakomeretse yoherejwe kuvurirwa ku Kigo Nderabuzima cya Nyange.

Uriya Tuyizere we yahise yiruka ata imashini aho ngaho.

Amakuru avuga ko ijerekani ya mazuru Tuyizere yari yayibitse mu rugo rw’umuturage witwa Nyinawamahora Séraphine, ariko yayihabikije uwo nyiri urugo adahari.

Ubuyobozi bwafashe iyo mazutu biyisubiza sosiyete y’Abashinwa.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version