Gatabazi Avuga Ko Bidakwiye Ko Ab’I Ngororero Bakura Imbuto Y’Ibirayi I Musanze

Ubwo yarangizaga urugendo mu Ntara y’Amajyaruguru, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu Jean Marie Vianney Gatabazi yasabye ko ikibazo cy’imbuto y’ibirayi yabuze i Ngororero ikaba itumizwa i Musanze cyagombye gucika.

Yabivuze nyuma yo gusura amaterasi y’indinganire yubatswe mu Murenge Kavumu mu Murenge wa  Ngororero mu Karere ka Ngororero.

Umunyamakuru wa RBA  ukorera mu Majyaruguru yanditse ko amaterasi yasuwe na Minisitiri Gatabazi akozwe ku buso bwa hegitari 50 zikaba zisumburanwa mu kuzihingaho ibigori n’ibirayi.

N’ubwo bashima ko guhinga ku materasi y’indinganire byazamuye umusaruro wabo, ku rundi ruhande bavuga ko bidakwiye ko bahendwa no kuvana imbuto y’ibirayi muri Musanze kandi no muri Ngororero bishoboka ko yahatunganyirizwa.

- Advertisement -

Bavuga ko baramutse bashoboye gutunganyiriza imbuto iwabo byabafasha kuvugurura ubuhinzi bwabo.

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Jean Marie Vianney Gatabazi avuga ko yavuze inzego zigiye gufatanya kiriya kibazo kigacyemuka.

Amaterasi y’indinganire ni kimwe mu bikorwa Minisitiri Gatabazi yasuye  ku munsi wa kabiri w’uruzinduko yagiriye muri Ngororero.

Akarere ka Ngororero ni kamwe mu Turere dufite imisozi ihanamye kandi kakunze kugaragaramo ubukene n’ibibazo by’imibereho myiza birimo no kugwingira kw’abana.

Imirenge itandatu ku mirenge 13 igize Akarere ka Ngororero ni yo ihingwamo ibirayi cyane.

Buri gihembwe hakenerwa toni ebyiri z’imbuto kuri hegitari.

Umuhinzi wahinze neza kandi agafumbira, yeza toni 23 kuri hegitari imwe.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version