Imikino Ni Umwarimu Mwiza W’Abana

Mu mwaka wa 1896 mu Busuwisi havutse umugabo wanditse igitabo gikubiyemo ibitekerezo yise ‘Theory of Cognitive Development’ cyahaye abantu ibisobanuro by’akamaro k’imikino mu mikurire y’abana. Uwo muhanga yitwa Jean William Fritz Piaget , yamenyekanye nka Jean Piaget.

Mu mwaka wa 1934 yanditse inyandiko yavugaga ko kugira ngo isi itere imbere kandi igire umutuzo urambye ari ngombwa ko abantu biga.

Mu mujyo wa Jean Piaget, mu Rwanda n’aho hatangijwe ubukangurambaga bwiswe ‘Play Movement’ bugamije guteza imbere imikino mu mikurire y’abana.

Ni ubukangurambaga buzakorwa ku bufatanye n’Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe imikurire y’abana, NCDP, UNICEF, n’ibindi.

- Kwmamaza -

Ubusanzwe abana bakinana ntibakunze kugirwaho ingaruka n’inzangano cyangwa ibindi bibazo biri hagati y’imiryango bakomokamo cyangwa abaturanyi.

Kubera ko abana bakina ibyo babonana abantu bakuru, bituma n’ubwonko bwabo bukura neza.

N’ubwo baba bakiri bato, iyo abana bakina imikino bakunda kandi ikaba ari imikino itabashyira mu kaga, bituma batangira kumenya uko isi bakuriramo iteye, bakazakura hari ibyo bamenye mbere.

Iyo bari gukina imikino akenshi birabatinyura, bakamenya ko burya hari ibintu bishoboka.

Ikindi ni uko kubera ko akenshi abana bakina mu matsinda, bagomba gushaka uyobora itsinda bityo uwo akamenya inshingano z’umuyobozi akiri muto.

Ku rundi ruhande ariko, ni ngombwa kwibuka ko hari imikino abana baba bagomba gukina bayobowe n’abantu bakuru bigakorwa hirindwa ko iyo mikino ishobora kugira umwana ishyira mu kaga ako ari ko kose akabura.

Imikino y’abana ariko iyobowe n’abantu bakuru ituma hari abana bumva batisanzuye, rimwe na rimwe bagakina bumva babangamiwe.

Imikino ikangura ubwenge bw’abana, bakamenya kubana n’abandi

Ababyeyi bagomba kumenya ko abana bacyeneye gukina, kuganirizwa neza no guhabwa umurongo w’ubuzima kandi bigakorwa bakiri bato.

Niyo mpamvu Abakurambere b’Abanyarwanda baciye umugani ugira uti: “ Igiti kigororwa kikiri gito”.

Icyakora hari indi mvugo ivuga ko ‘ntawe ugorora ikijumba’, bishatse kuvuga ko iyo umwana atahawe uburere akiri muto, iyo akuze kumugorora bigoye nko kugorora ikijumba kuko kiravunika.

Hari abiyemeje guteza imbere uburere bushingiye ku mikino mu bana b’Abanyarwanda…

Inyandiko irimo iby’ingenzi mu kwigisha abana binyuze mu mikino

Mu minsi ishize hari itsinda ry’abakora mu bigo bigera kuri 20 bahuriye hamwe mu mwiherero bagamije kwiga uko bateza imbere imikino igenewe abana.

Intego yabo yari ukongerera ababyeyi ubumenyi ku kamaro k’imikino mu mikurire y’umwana.

Umwiherero wabereye mu Mujyi wa Kigali, ukaba warateguwe n’ikigo kitwa  cyitwa  Purpose, uyoborwa na Kina Rwanda.

Byakozwe kandi k’ubufatanye n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana, UNICEF, ikigo  VSO na VVOB.

Hari na Imbuto Foundation, Girl Guides, Umuri Foundation, Wellspring Foundation, A partner in Education (APIE), PCCR, The Play Hub, Teach Rwanda, Agati Library, Amashami Initiative, LEGO Foundation ndetse n’Ikigo cy’u Rwanda  gishinzwe Imikurire no Kurengera Umwana (NCDA).

Umwe mu bayobozi bari muri ririya huriro akaba ayobora n’umuryango Purpose witwa Malik Shaffy Lizinde yagize ati: “Tuzi ko ubu hari imiryango myinshi ikora mu byo guteza imbere kwiga binyuze mu mikino ariko ntabwo twagera kuri byinshi buri wese akomeje gukora ukwe. Hari byinshi twageraho dufatanyije. Uyu mwiherero rero icyo ugamije ni ugushimangira ubwo bufatanye.”

Mugenzi we witwa Lieve Leroy wari uhagarariye undi muryango witwa VVOB nawe yunze mo ko iyo abantu bakoranye bakungurana ibitekerezo, bagera kuri byinshi kurusha uko buri wese yaba nyamwigendaho.

Bunguranye ibitekerezo by’uburyo umwana yigishwa akiri muto akazakura ari ntamakemwa

Alphonse Nshimiyimana wo mu kindi kigo kitwa  Inspire, Educate and Empower (IEE) yavuze ko bemeranyije ko bagomba kugira ubutumwa bumwe bahurizaho mu kwibutsa ababyeyi akamaro k’imikino mu mikurire y’umwana.

UNICEF nayo yasezeranyije ko izakomeza gufasha Leta y’u Rwanda mu ishyirwa mu bikorwa by’imishinga yo guteza imbere imibereho y’abana b’u Rwanda.

Yari ihagarariwe n’uwitwa Yonah Nyundo.

Muri  uriya mwiherero kandi bemeranyije ko hagomba kongerwa imbaraga mu mwigishirize ya siyansi, ikoranabuhanga n’amasomo mato agenewe abana mu bukorikori kugira ngo ubwonko bwabo bukanguke hakiri kare.

Bavuga ko hazashyirwaho uburyo bwo kwigisha abana ariya amasomo ariko binyuze mu mikino.

Abakora mu nzego zitandukanye zigamije kuzamura umuco wo kwigisha abana binyuze mu mikino barahuye bungurana ibitekerezo

Tugarutse ku bitekerezo bya Jean Piaget, yatanze igitekerezo ngenderwaho cy’uko umwana wigishijwe ibintu runaka mu myaka icyenda ya mbere, bimubamo mahwi ntabizamuvemo.

Abemera Bibiliya bazi ko mu gitabo cy’Imigani handitsemo ngo ‘Menyereza umwana inzira akwiriye kunyuramo, azarinda asaza atarayivamo( Imigani 22:6).

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version