Abatutsi barokokeye Jenoside mu Murenge wa Mururu ya Rusizi y’ubu, basaba inzego bireba uko ahitwa Gatandara hashyirwa urwibutso rwihariye rwerekana ubugome Interahamwe zicanye Abatutsi zikabarya inyama z’umutima n’umwijima.
Muri Jenoside yakorewe Abatutsi aho hafi y’umugezi wa Gatandara ari nawo wahitiriwe hari bariyeri yatandukanyaga Komine Kamembe na Komine Cyimbogo yatangiriragwaho Abatutsi ngo badahungira mu cyahoze ari Zaїre, ubu ni Repubulika ya Demukarasi ya Congo.

Perezida wa IBUKA mu Murenge wa Mururu, Muhirwa Innocent avuga ko tariki, 16, Mata, 1994, uwari Perefe wa Perefegitura ya Cyangugu Bagambiki yagiye muri sitade ya Rusizi afite urutonde rw’amazina y’abantu 49, aruha Lieutenant Imanishimwe bari kumwe ararusoma.
Abo bantu barashakishijwe barafatwa babajyana mu Gatandara babashyira Interahamwe zari zavuye muri Segiteri ya Mururu, Mutongo na Cyete zibica zibatemye zirangije zibakuramo inyama y’umutima, iy’umwijima n’impyiko zizirya zokeje.
Muhirwa yavuze ko abo yibuka bishwe muri ubwo buryo harimo Gapfumu, Sibomana Benôit, Nkata Bernard, umucuruzi witwaga Gatashya Ananias n’umukozi wa Perefegitura witwaga Gaperi.
Perezida wa IBUKA yabwiye Meya wa Rusizi witwa Sindayiheba Phanuel ko abamubanjirije kuri uyu mwanya ataramaraho igihe birengangije icyifuzo cyo kubaka mu Gatandara ikimenyetso cy’amateka.
Ati: “Icyifuzo cyacu nk’abacitse ku icumu ni uko mu Gatandara hashyirwa ikimenyetso cy’amateka, kugira ngo amateka y’ibyahabereye muri Jenoside atazasibangana”.
Sindayiheba usanzwe ubarirwa mu ntwari z’u Rwanda yamusezeranyije ko bagiye kwicarana n’abandi barebwa n’iyo ngingo bakarebera hamwe uko icyo cyifuzo cyashyirwa mu bikorwa.
Ati “Nk’Akarere turabyemera kandi turabishyigikiye. Tugiye gutegura inama n’abo bafatanyabikorwa turebe uburyo icyo kimenyetso cyahashyirwa”.
Yavuze ko ubwo bugome ndengakamere bwo kwica Abatutsi, bagakurwamo ibice by’umubiri, Interahamwe zikabyotsa zikabirya, amaze kubyumva ahantu hatatu harimo Nyarubuye, mu Gatandara no ku Mayaga.
Mu Gatandara ni mu Murenge wa Mururu, hafi y’Umupaka wa Rusizi I uhuza u Rwanda na Repubulika ya Demukarasi ya Congo.