Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Gatandara Ya Rusizi Aho Interahamwe Zaririye Inyama Z’Abatutsi
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Gatandara Ya Rusizi Aho Interahamwe Zaririye Inyama Z’Abatutsi

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 10 April 2025 10:18 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Abatutsi barokokeye Jenoside mu Murenge wa Mururu ya Rusizi y’ubu, basaba inzego bireba uko ahitwa Gatandara hashyirwa urwibutso rwihariye rwerekana ubugome Interahamwe zicanye Abatutsi zikabarya inyama z’umutima n’umwijima.

Muri Jenoside yakorewe Abatutsi aho hafi y’umugezi wa  Gatandara ari nawo wahitiriwe hari bariyeri yatandukanyaga Komine Kamembe na Komine Cyimbogo yatangiriragwaho Abatutsi ngo badahungira mu cyahoze ari Zaїre, ubu ni Repubulika ya Demukarasi ya Congo.

Gatandara iri mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi.

Perezida wa IBUKA  mu Murenge wa Mururu, Muhirwa Innocent avuga ko tariki, 16, Mata, 1994, uwari Perefe wa Perefegitura ya Cyangugu Bagambiki yagiye muri sitade ya Rusizi afite urutonde rw’amazina y’abantu 49, aruha Lieutenant Imanishimwe bari kumwe ararusoma.

Abo bantu barashakishijwe barafatwa babajyana mu Gatandara babashyira Interahamwe zari zavuye muri Segiteri ya Mururu, Mutongo na Cyete zibica zibatemye zirangije zibakuramo inyama y’umutima, iy’umwijima n’impyiko zizirya zokeje.

Muhirwa yavuze ko abo yibuka bishwe muri ubwo buryo harimo Gapfumu, Sibomana Benôit, Nkata Bernard, umucuruzi witwaga Gatashya Ananias n’umukozi wa Perefegitura witwaga Gaperi.

Perezida wa IBUKA yabwiye Meya wa Rusizi witwa Sindayiheba Phanuel  ko abamubanjirije kuri uyu mwanya ataramaraho igihe birengangije icyifuzo cyo kubaka mu Gatandara ikimenyetso cy’amateka.

Ati: “Icyifuzo cyacu nk’abacitse ku icumu ni uko mu Gatandara hashyirwa ikimenyetso cy’amateka, kugira ngo amateka y’ibyahabereye muri Jenoside atazasibangana”.

Sindayiheba usanzwe ubarirwa mu ntwari z’u Rwanda yamusezeranyije ko bagiye kwicarana n’abandi barebwa n’iyo ngingo bakarebera hamwe uko icyo cyifuzo cyashyirwa mu bikorwa.

Ati “Nk’Akarere turabyemera kandi turabishyigikiye. Tugiye gutegura inama n’abo bafatanyabikorwa turebe uburyo icyo kimenyetso cyahashyirwa”.

Yavuze ko ubwo bugome ndengakamere bwo kwica Abatutsi, bagakurwamo ibice by’umubiri, Interahamwe zikabyotsa zikabirya, amaze kubyumva ahantu hatatu harimo Nyarubuye,  mu Gatandara no ku Mayaga.

Mu Gatandara ni mu Murenge wa Mururu, hafi y’Umupaka wa Rusizi I uhuza u Rwanda na Repubulika ya Demukarasi ya Congo.

TAGGED:AbatutsiGatandatuImitimaInyamaJenosideKubaryaMeyaSindayiheba
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article DRC: Kugaruka Kwa Kabila Kwateje Impaka Mu Banyapolitiki
Next Article Uko Irushanwa Ryo Kwibuka Abakinnyi Ba Basket Bazize Jenoside Riteganyijwe
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Ofisiye Ba Israel Bategetswe Gukoresha Mu Kazi iPhones Gusa 

I Rulindo Ngo Bagira Isuku Nyinshi

Indonesia: Abahitanywe N’Imyuzure Bamaze Kugera Kuri 414

Tshisekedi Hari Ibyo Avuga Ko Atazasinyira i Washington

Uburayi: Abanyamuryango Ba FPR-Inkotanyi Baganiriye Ku Iterambere Ry’u Rwanda

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Ibya Rayon Sports Leta Yongeye Ibyinjiramo

Zelenskyy Aribaza Ukuntu Azemera Guha Uburusiya Ubutaka Bikamushobera

Kagame Yaganiriye Na Touadéra Uko RDF Yakomeza Imikoranire N’Ingabo Ze

Israel Yishe Umuyobozi Ukomeye Wa Hezbollah Imusanze Muri Lebanon

Ikipe Y’u Rwanda Ya Basketball Yakubiswe Incuro Ku Mukino Wa Mbere Ugana Ku Gikombe Cy’Isi

You Might Also Like

Mu Rwanda

Guverineri Kayitesi Asobanura Uko Abatuye Intara Ye Bava Mu Bukene

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Kuba Twahurira Washington Tukagira Ibyo Twemeranyaho Ni Ikintu Cyiza-Kagame

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Ingabo Za Israel Zaje Mu Rwanda, Abaganga Bayo Bajya i Burundi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Abana Bafite Ubumuga Barakimwa Amahirwe Yo Kwiga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?