Gatsibo: Ikamyo Yarenze Umuhanda Ihitana Babiri

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu taliki 30, Werurwe, 2022 ahagana saa tanu za mu gitondo ikamyo yari ipakiye cyane yageze mu ikoni riri mu Murenge wa Gatsibo ahitwa Nyagahanga irenga umuhanda igwa mu gishanga. Umushoferi wayo n’umufasha mu kazi bahise bahasiga ubuzima.

Ni ikamyo bita dipine( dix pneux) yari ipakiye amabuye mato bita baze iyajyanye mu Karere ka Gicumbi yabuze feri irenga umuhanda igwa epfo.

Amakutu Taarifa yahawe n’Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gatsibo witwa Jean Claude Rugaravu avuga ko umwe  mu bahitanywe n’iriya mpanuka witwa Pierre Claver Muhozi batarashobora kumukura munsi y’ikamyo kuko iriya kamyo yaguye yubitse ikizuru ibyo yari ipakiye bikabameneka hejuru.

Rugaravu ati: “ Ni impanuka bigaragara ko yaba yatewe no kubura feri. Yari igiye ahitwa Cyandaro  muri Gicumbi igeze mu ikoni ibura feri igwa mu gishanga iratebera.”

- Kwmamaza -

Umwe mu baturage bazi agace iriya mpanuka yabereyemo yabwiye Taarifa ko igice yabereyemo giherereye ku ruhande rw’Akarere ka Gatsibo, ahantu hamanuka.

Iyo uharenze ufata igice gitambika kiri ku ruhande rwa Gicumbi.

Abo iriya mpanuka yahitanye ni uwitwa Ndindiriyimana Jean Pierre ufite imyaka 39 y’amavuko na Pierre Claver  Muhozi w’imyaka 34 y’amavuko.

Bombi bari babutse, bafite umugore n’abana.

Abakoze ubutabazi bashoboye gukuramo Ndindiriyimana Jean Pierre ariko gukuramo Muhozi byagoranye.

Ubwo twandikaga iyi nkuru, bari bategereje imashini ngo urebe ko hari uburyo yafasha mu gukoramo uwasigayemo.

Jean Claude Rugaravu uyobora Umurenge wa Gatsibo asaba abakoresha uriya muhanda kujya baba maso kandi abafite ibinyabiziga bakitonda.

Ikindi ngo ni ngombwa ko abantu bitondera kwambukiranya uriya muhanda kubera ko hari igice cyawo gifite ahantu hamanuka cyane.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version