Uko Igwingira Mu Bana Baba Mu Nkambi Ya Mahama Ryifashe

Umuryango uharanira imibereho myiza y’abana, Save the Children, ivuga ko ubushakashatsi wakoze bwaweretse ko igwingira mu bana baba mu nkambi y’impunzi y’i Mahama ryagabanutse ku kigero cya 40% guhera mu mwaka wa 2019 kugeza mu mwaka wa 2021.

Iyi mibare yatangajwe ubwo uyu muryango watangazaga ku mugaragaro gahunda yawo y’ibikorwa uzakora kuva muri 2022 kugeza muri 2024 (Country Strategic Plan 2022-2024).

Inkambi ya Mahama mu Karere ka Kirehe

Abakozi bawo bavuga ko abana bazahazwaga n’imirire mibi bavuye ku 1, 064 mu mwaka wa 2019 bagera ku bana 636 mu mwaka wa 2021.

Iri gabanuka bavuga ko ryatewe n’imbaraga zashyizwe mu bukangurambaga bwo gutegura indyo yuzuye.

- Kwmamaza -

Bwakozwe n’abakorerabushake b’impunzi baba mu nkambi ya Mahama.

Abo bakorerabushake bafite gahunda yo gusura  umuryango ku wundi bagasobanurira abawugize uko indyo yuzuye itegurwa .

Umukozi wa Save the Children witwa Marcel Sibomana avuga ko gahunda y’ibikorwa ya 2019-2021 yateguwe hashingiwe ku ngingo nkuru eshatu.

Marcel Sibomana

Imwe muri zo ni ukugabanya imibare y’abana bapfa bakivuka.

Ngo byagezweho binyuze mu kwita ku buzima bw’ababyeyi bagitwite kandi bakabyarira kwa muganga.

Byagezweho kandi binyuze mu kugaburira abana bamaze amezi atandatu bonka imfashabere.

Sibomana yagize ati: “ Muri gahunda y’ibikorwa ya 2019-2021, Save the Children yashakaga kugabanya imibare y’abana bapfa bakivuka binyuze mu bikorwa byo kongerera imbaraga urwego rw’ubuzima ndetse no mu bukangurambaga bujyanye no gutegurira abana indyo yuzuye mu Nkambi ya Mahama.”

Raporo y’isuzuma ryakozwe n’Umuryango w’Abibumbye n’Imiryango Mpuzamahanga yasohotse mu mwaka wa 2021, yagaragaje ko Save the Children yagize uruhare ‘rufatika’ mu igabanuka ry’imibare y’abana bari munsi y’imyaka itanu bafite igwingira baba  mu Nkambi y’Impunzi ya Mahama.

Ngo bavuye  kuri 26% muri 2019 bagera kuri 24.4% mu mwaka wa  2021.

Ikindi ni uko  n’abana bagaragaweho  ibibazo by’imirire mibi muri iriya nkambi bafashwa kuvuzwa bataha iwabo.

Imibare ivuga ko bavuye kuri 75% mu mwaka wa 2019 bakgera kuri 90.7% mu mwaka wa 2021.

Nadine Umutoni, Umuyobozi w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe kwita ku mikurire y’abana, NCDA,  nawe yashimye uruhare umuryango Save the Children ugira mu guteza imbere amarerero y’abana bato.

Nadine Umutoni

Yashimye kandi ko abakorerabushake batojwe nawo bagira uruhare mu kongerera ubumenyi abitwa Inshuti z’Umuryango ndetse n’abafashamyumvire mu buzima.

Ubwo bumenyi nibwo butuma abaturage baba muri iriya nkambi bamenya uko bagaburira neza abana babo.

Nadine Umutoni wahoze ari Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali ushinzwe imibereho myiza y’abawutuye yagize ati: “Ndagira ngo mbashimire umusanzu mugira mu kubungabunga umwana binyuze mu burere bw’abana bato, mugira n’uruhare mu kubarinda kuva bakivuka kugeza bagize imyaka itanu.”

Nadine Umutoni yabashimiye n’uruhare bagize mu gutegura amategeko arengera umwana mu Rwanda.

Ubufatanye bw’Umuryango mpuzamahanga wita ku bana Save the Children na Guverinoma y’u Rwanda  n’indi miryango itari iya  Leta bugira uruhare rufatika mu gutuma abana bo mu Nkambi y’Impunzi ya Mahama bagira ubuzima bwiza.

Maggie Korde, Umuyobozi mukuru wa Save the Children mu Rwanda no mu Burundi ashimangira ko muri gahunda y’ibikorwa uyu muryango uzashyira mu bikorwa mu guteza imbere uburere n’ubuzima bw’abana bato kuva muri 2022 kugeza muri 2024, hazubakwa ibitaro bifite ubushobozi bwo gutanga serivisi zo kubaga ababyeyi bagiye kubyara aho kubohereza mu bitaro by’akarere ka Kirehe.

Maggie Korde, Umuyobozi mukuru wa Save the Children mu Rwanda no mu Burundi

Bizagira uruhare rufatika mu kugabanya umubare w’abana bapfa bavuka mu nkambi ya Mahama.

Uyu muryango wari warateganyije ko kuva muri 2019 kugeza muri 2021, abana bo mu nkambi y’impunzi ya Mahama bari bafite ikibazo cyo kugwingira bari kugabanuka bakagera kuri 52%, mu gihe u Rwanda ruteganya ko muri 2024 abana bato bafite ikibazo cyo kugwingira bazaba baragabanutse bakava kuri 38% bakagera kuri 15%.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version