Gatsibo: Umusaza Nyagashotsi Warwanye Intambara II Y’Isi Yimwe Ifumbire

Uyu musaza ufite ipeti rya Captain(Rtd) avuga ko ubuyobozi bw’Umurenge w’aho atuye yimwe ifumbire ngo abyaze umusaruro isambu yahawe na Perezida Kagame nyuma y’uko yari yamusabye inkunga yamusashija neza.

Taarifa yamusuye iwe mu Mudugudu wa Gakunyu, Akagari ka Ndatemwa muri Kiziguro atubwira ibimuri ku mutima.

Mu ijwi ririmo gutebya yavuze ko aherutse kuzuza imyaka 104 y’amavuko.

Iyo muganira uba wumva yibuka iby’ubuzima bwe bwose.
Nyagashotsi Epaimaque yabanje gushima Perezida Kagame wamuhinduriye ubuzima.
Ati: “Yanyubakiye inzu nziza, ampa inka. Nywa amata buri munsi kandi ndahinga”.

- Kwmamaza -

Mu mwaka wa 2021 nibwo Perezida Kagame yahaye uyu musaza inka n’inzu.

Byabaye nyuma y’inkuru Taarifa yari yakoze aho uwo musaza yasabaga Umukuru w’igihugu ko yamusajisha neza nk’umuntu warwanye intambara ya kabiri y’isi ndetse hakaba hari abana be baguye ku rugamba rwo kubohora u Rwanda.

Ni icyifuzo cyaje kumvwa, ubuyobozi bw’aho atuye bumuha itungo yagenewe n’ubuyobozi bukuru bw’igihugu.

Ibyo yahawe byose ubihaye agaciro byahagarara kuri miliyoni Frw 16.

N’ubwo ari uko bimeze, ku rundi ruhande, Epaimaque Nyagashotsi avuga ko hari ibibazo afite biterwa n’ubuyobozi bw’aho atuye, agasaba ko inzego zabizamo bigakemuka.

Yabwiye Taarifa ati: ” Nimwe ifumbire mu bihe bitandukanye nari nyikeneyemo ngo mfumbire imyaka. Bansaba kwerekana icyangombwa cy’ubutaka nahawe na Perezida. Nabonanye kenshi na Meya nkabimutekerereza akanyizeza ko bizakemuka ariko narategereje amaso yaheze mu kirere”.

Avuga ko amaze kubona abuze ifumbire mva ruganda yahabwaga abandi, yahisemo gukoresha ifumbire y’amase y’inka ze n’ubwo idahagije.

Taarifa iracyagerageza kuvugana n’ubuyobozi bw’Akarere ngo bugire icyo buvuga k’ukurangaranwa Nyagashotsi Epaimaque avuga ko bwamukoreye.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version