Gatsibo: Yafatanywe Ibilo 52 By’Ibyuma Bitanga Amashanyarazi

Mu Murenge wa Ngarama, Akarere ka Gatsibo haravugwa inkuru y’umusore w’imyaka 20 Polisi yafatanye ibilo 52 by’ibyuma bivugwa ko yakuye ku mapiloni atanga amashanyarazi.

Akurikiranyweho kwangiza ibikorwa remezo.

Yafatiwe mu Mudugudu w’ Ibare, Akagari ka Ngarama mu Murenge wa Ngarama saa sita z’amanywa.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Superintendent of Police (SP) Hamdun Twizeyimana yavuze ko yafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

- Advertisement -

Ngo abaturage bari baramuketse kenshi.

SP Hamdun Twizeyimana ati: “Abaturage bari bamaze iminsi bagaragaza ikibazo cy’ibura ry’umuriro w’amashanyarazi mu tugari twa Nyarubungo na Kigasa two mu Murenge wa Ngarama bitewe n’intsinga z’amashanyarazi  zikatwa zikibwa n’abantu batazwi.”

Ngo hakekwaga uriya musore wafashwe.

Nyuma ngo hateguwe igikorwa cyo kumusaka,.

Abapolisi bageze iwabo mu rugo mu mudugudu w’Ibare bamusangana imifuka ibiri irimo intsinga z’amashanyarazi zipima Ibilo 52.

Yiyemereye ko izo ntsinga ari ize yari kugurisha mu bindi byuma bishaje asanzwe acuruza cyakora akavuga ko nawe yagiye azizanirwa n’abandi bantu atabashije kugaragaza imyirondoro yabo.

SP Twizeyimana yashimiye abatanze amakuru.

Uhawumugisha n’intsinga yafatanywe yahise ashyikirizwa urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera kuri sitasiyo ya Ngarama.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ingingo ya 182 ivuga ko Umuntu wese usenya cyangwa wonona ku bw’inabi, ku buryo ubwo ari bwo bwose, inyubako yose cyangwa igice kimwe cyayo, inzu, iteme, urugomero, uruhombo rw’amazi n’inzira yarwo, inzira ya gari ya moshi cyangwa ibikoresho ibyo ari byo byose by’itumanaho cyangwa by’ingufu z’amashanyarazi, amariba cyangwa izindi nyubako zose bitari ibye, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 3 ariko atarenze miliyoni 5.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version