Airtel TV: Uburyo Airtel Rwanda Izaniye Abakiliya Bayo Ngo Bazarebe Igikombe Cy’Isi

Airtel Rwanda yahaye abakiliya bayo  uburyo bazareba imikino 64 y’igikombe cy’isi izatangira ku Cyumweru Taliki 20, Ugushyingo, 2022.

Ubuyobozi bw’iki kigo mu Rwanda bwavuze ko kugira ngo abakiliya ba Airtel Rwanda bavuga ko kugira ngo umukiliya wa Airtel –Rwanda agere kuri ariya mashusho bizasaba ko umuntu agura sim card ya Airtel ariko nanone agakoresha murandasi yayo.

Rutabingwa ukora muri Airtel Rwanda avuga ko abakiliya ba Airtel bazaboneraho umwanya wo kureba koko niba murandasi ya Airtel yihuta koko.

Ati: “ Ni uburyo bwiza bwo kwereka abakiliya bacu ko imvugo yacu ari ingiro. Ni ikintu twizeye ko kizagera no mu zindi ntara  n’aho bakabona ko dufite murandasi yihuta.”

- Kwmamaza -

Airtel TV niyo application abantu bazajya bakura kuri Play Store cyangwa Apple Store bakayimanura bakayishyira kuri telefoni zabo.

Abayobozi ba Airtel bavuga ko kugira ngo biriya bizahoboke, habayeho ubufatanye na FIFA ndetse na New World TV, bukaba ari ubufatanye buzakomeza kugeza mu mwaka wa 2028.

Rutabingwa wo muri Airtel avuga ko akarusho k’iriya App ari uko umuntu azashobora kureba imikino yose, aho yaba aherereye hose.

Umuyobozi ushinzwe ubucuruzi muri Airtel Rwanda witwa Indrajeet Singh avuga bo nk’ikigo cy’itumanaho bishimiye kuzagira uruhare mu korohereza Abanyarwanda kureba imikino y’igikombe cy’isi izatangira ku Cyumweru Taliki 20, Ugushyingo, 2022.

Ati: “ Twishimiye ko tugiye gufasha abakiliya bacu kureba imikino y’iki gikombe bakoresheje telefoni zabo kuri application ya Airtel TV ndetse na Internet yacu. Murabizi ko ari yo ya mbere yihuta kurusha izindi ziri mu Rwanda.”

Ubuyobozi bw’iki kigo buvuga ko uretse no kuba bizaba byoroshye kureba iriya mikino, bizanafasha abafite akazi gukomeza kugakora ariko banareba imikino bakunda.

Abadashaka kujya ahareberwa umupira mu ruhame nabo bashyizwe igorora.

Taarifa yabajije niba murandasi ya Airtel ifite imbaraga zihagije k’uburyo itazajya icikagurika, ikaba yatenguha umuntu, Rutabingwa yavuze ko abantu badakwiye kugira izo mpungenge.

Ngo n’abatuye mu Ntara mu Mijyi nka Muhanga, Rubavu, Rusizi na Nyagatare ntibazatenguhwa na murandasi ya Airtel.

Imikoranire hagati ya Airtel Rwanda na New World TV izakomeza kugeza mu mwaka wa 2028, ibi bikaba bivuze ko abantu bazashobora kureba imikino yo muri UEFA  yo mu mwaka wa 2023.

Airtel TV abantu kandi bazashobora kureba n’amakuru y’ibintu bitandukanye bibera hirya no hino ku isi, abakunda umuzini nabo ni uko.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version