Umusirikare Wa DRC Yarasiwe Mu Rwanda

Amakuru agera kuri Taarifa aremeza ko hari umusirikare wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo warasiwe ku butaka bw’u Rwanda. Byabereye mu Murenge wa Gisenyi, Akagari ka Mbugangari ijoro rijigije.

Muri Kanama, 2022, nabwo hari undi musirikare w’iki gihugu warasiwe mu Murenge wa Busasamana n’aho ni mu Karere ka Rubavu.

Uyu we yari yinjiye mu Rwanda arasa abapolisi abakomeretsa ariko umupolisi umwe mu bari bari aho aza kumurasa aramwica.

Uyu musirikare mu Mudugudu wa Cyamatare, Akagari ka Rusura, Umurenge wa Busasamana.

- Advertisement -

Turacyagerageza kuvugana n’ubuvugizi bw’ingabo z’u Rwanda ngo bugire icyo budutangariza ku nkuru y’ibyaraye bibereye i Rubavu.

 

Ifoto ya RwandaNews 24 yerekana aho iki gitangazamakuru kivuga ko byabereye

 

Ibi byabereye hafi y’isoko riri hafi y’umupaka bita cross border.

Hagati aho, ariko turacyayikurikirana…

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version