Abantu Batanu Bafashwe Bakekwaho Kurema Umutwe w’Abagizi Ba Nabi

Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwerekanye abantu batanu bakekwaho ibyaha byo kurema umutwe w’abagizi ba nabi, kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya n’icyaha cyo gukora cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano, bakagurisha imitungo y’abantu batandukanye.

Abo bantu bashinjwa ko bambura abantu bababeshya ko barimo kubagurisha ibibanza n’inzu kandi atari ibyabo. Babanza kureba inzu cyangwa ubutaka bugurishwa, umwe akigira nyir’inzu, abandi bakigira abakomisiyoneri bashaka abaguzi, hakaba n’abandi bashinzwe gucura ibyangombwa by’ibihimbano.

Yakomeje iti “Nyuma bashaka umuguzi, bakajya gusura inzu cyangwa ubutaka. Muri ako kanya igihe bari kumvikana ibiciro haza undi muntu wigize umuguzi na we ushaka ya nzu, kugirango bakumvishe ko agiye kuyigutwara bityo bikaborohera.”

“Muri ako kanya iyo washimye bagusaba kwishyura avanse kugirango ugaragaze ko ufite ubushake bwo kugura, ndetse bakakubwira ko andi asigaye uzayatanga mu gihe cyo guhinduza ibyangombwa. Iyo udashishoje ngo ugire amakenga ukabaha amafaranga baragenda ntibongere kuboneka.”

- Kwmamaza -

Bariya bantu uko ari batanu berekanywe na RIB kuri uyu wa Gatanu.

Bafashwe nyuma y’uko bari bamaze guhabwa miliyoni 14,5 Frw n’umuturage bari batekeye umutwe bakamugurisha inzu itari iyabo iherereye mu Karere ka Muhanga mu Ntara y’Amajyepfo.

Iriya nzu yagombaga kugurwa miliyoni 22 Frw, nyamara ibyangombwa berekanaga byari ibihimbano.

Uko ari batanu bemera ibyaha bakanabisabira imbabazi.

RIB yasabye abaturage kujya bagura ibintu babanje gushishoza, ndetse bakajya bishyurira abantu kuri banki kuko bituma imyirondoro y’abishyuwe imenyekana.

Amafaranga bari bahawe yagarujwe, ayari yamaze kugurwamo ibintu birafatirwa.

 

 

Iki gikarito kiba kirimo impapuro bakabeshya abantu ko ari amadolari
Bagendana n’ibyangombwa by’ubutaka by’ibihimbano
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version