Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Gen Kabarebe Yabwiye Urubyiruko Inama Kagame Yabahaye Bagatsinda Intambara
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Gen Kabarebe Yabwiye Urubyiruko Inama Kagame Yabahaye Bagatsinda Intambara

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 04 February 2023 8:42 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu by’Umutekano, Gen James Kabarebe mu kiganiro yaraye ahaye urubyiruko, yavuze ko ubwo abasirikare ba RPA babwiraga Perezida Paul Kagame( icyo gihe yari umugaba wabo mu kubohora u Rwanda) ko umwanzi abarusha imbaraga, yabasubije ko ibyo bidashoboka.

Ubwo Maj Gen Paul Kagame( yari umugaba w’ingabo z’Inkotanyi ku rugamba rwo kubohora u Rwanda) yageraga ku rugamba agasanga hari bamwe mu basirikare bacitse intege, yababwiye amagambo yabasubijemo imbaraga.

Gen Kabarebe yabwiye urubyiruko rwari rumuteze amatwi ko amagambo Perezida Kagame yababwiye yongeye kububakamo imbaraga zo gukomeza urugamba biyemeje.

Icyo gihe ngo yababwiye ko umwanzi adashobora kubarusha imbaraga kubera ko ‘bari bafite impamvu yo kurwana’ ndetse n’intambara yabo ikaba ‘yari ifite ukuri.’

Kabarebe yavuze ko n’abo[urwo rubyiruko rwari rumukurikiye] bahuza imbaraga bagakomeza kubaka igihugu kuko n’abakibohoye nabo bari bakiri bato kandi baturutse mu ngeri nyinshi  z’imirimo n’ubumenyi bitandukanye.

‘Icyita rusange’ cyagejeje kandi kizageza Abanyarwanda kubyo biyemeje ni ukubaha no gushyira mu bikorwa indangagaciro z’umuco wabo.

Ikindi ni uko  indangagaciro Abanyarwanda bavomye mu rugamba rwo kubohora igihugu ari ingenzi mu gukomeza kubaka u Rwanda rw’ubu n’urw’ejo hazaza.

Ati “Umuntu yazita imbaraga zishyize hamwe, abantu bakazigira bose, bakabaduka bagafata umugambi wo kubohora igihugu cyacu bakanahagarika Jenoside. Izo mbaraga rero ziba zikubiyemo ibintu byinshi cyane.”

Yabwiye urubyiruko ko aho buri wese aaho aherereye, umurimo akora uwo ariwo wose ashobora kugira uruhare mu kubaka igihugu cye.

Ni ibintu avuga ko babishobozwa no kugira indangagaciro.

Gen Kabarebe avuga ko ubusanzwe indangagaciro zubakwa, zikigishwa binyuze mu mpanuro.

Yatanze inama y’uko iyo uretse abantu  ngo babe ba kimeza, umuntu akure uko ashatse, akore uko ashatse, yumve ibyo ashatse, atigishwa, atabungabungwa, ngo ashyirwe mu murongo umwerekeza mu ndangagaciro nzima, aratana akajya mu bindi.

Gen Kabarebe avuga ko FPR Inkotanyi yagize imbaraga ziturutse ku buyobozi n’imiyoborere myiza yari irangajwe imbere na Paul Kagame wari Umugaba w’Ingabo.

Yabwiye urubyiruko ko urugendo Perezida Kagame yakoze ava muri Amerika akemera kuza ku rugamba kandi yumva ko rukomeye ndetse uwari uruyoboye yamaze gupfa, ari ibintu bifite icyo bivuze kandi gikomeye ku rubyiruko.

Ngo nta mbunda yigeze azana, nta masasu, icyakora ngo yazanye impamba y’indangagaciro nyinshi cyane zidadiye yagombaga gushyira muri urwo rubyiruko yari asanze.

Izo ndangagaciro zeretse urubyiruko ko rwagombaga gukunda u Rwanda, bakemera kugipfira batizigamye, rukamenya kwihangana, kunamba no gukoresha bike rukagera kuri byinshi.

Gen Kabarebe asanga kuba Abanyarwanda baranyuze muri Jenoside, byatumye bamenya imbaraga bisaba mu kuyihagarika no kongera kubaka igihugu kitazongera kurangwamo Jenoside.

Uyu musirikare mukuru avuga ko urubyiruko rukeneye kwiga amateka y’igihugu kugira ngo ibyo rukora rubikore ruzi neza  aho igihugu cyavuye n’aho kigana.

TAGGED:AbanyarwandafeaturedIndangagaciroKabarebeKagameUrubyiruko
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Burkina Faso Irashaka Kwihuza Na Mali
Next Article Ese Tshisekedi Aritabira Inama Y’Abakuru Ba EAC Ibera I Bujumbura?
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

U Rwanda Mu Mboni Z’Umwanditsi Muri National Geographic

DJ Toxxyk Yongeye Gutakambira Urukiko

Umuryango FPR-Inkotanyi Mu Bufatanye Na Leta Ya Israel

U Rwanda Na Brésil Byasinye Amasezerano Yo Gufatanya Mu Bukungu

Amatara Ya Kigali Pélé Stadium Afite Ibibazo

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Uko RURA Yabangamiye Ishoramari Ry’Abahoze Mu Ngabo

Amerika Irashaka Intambara Yeruye Na Iran

Hemejwe Umushinga W’Itegeko Rishyiraho Kaminuza Y’Ingabo Z’u Rwanda

Inenge Mu Burezi Bw’u Rwanda Kubera Ruswa

Burundi: Hari Ibice Biri Kuba Ubutayu Kubera Amapfa

You Might Also Like

ImikinoMu Rwanda

Masudi Djuma Watozaga Etincelles Yirukanywe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

Amerika Yahanuye Indege Ya Gisirikare Ya Iran

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IkoranabuhangaMu mahanga

Espagne: Imbuga Nkoranyambaga Zigiye Gukumirwa Mu Bafite Munsi Y’Imyaka 16

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

U Rwanda Rwagobotse Mozambique Yashegeshwe N’Imyuzure

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?