Gen Kabarebe Yabwiye Urubyiruko Inama Kagame Yabahaye Bagatsinda Intambara

Umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu by’Umutekano, Gen James Kabarebe mu kiganiro yaraye ahaye urubyiruko, yavuze ko ubwo abasirikare ba RPA babwiraga Perezida Paul Kagame( icyo gihe yari umugaba wabo mu kubohora u Rwanda) ko umwanzi abarusha imbaraga, yabasubije ko ibyo bidashoboka.

Ubwo Maj Gen Paul Kagame( yari umugaba w’ingabo z’Inkotanyi ku rugamba rwo kubohora u Rwanda) yageraga ku rugamba agasanga hari bamwe mu basirikare bacitse intege, yababwiye amagambo yabasubijemo imbaraga.

Gen Kabarebe yabwiye urubyiruko rwari rumuteze amatwi ko amagambo Perezida Kagame yababwiye yongeye kububakamo imbaraga zo gukomeza urugamba biyemeje.

Icyo gihe ngo yababwiye ko umwanzi adashobora kubarusha imbaraga kubera ko ‘bari bafite impamvu yo kurwana’ ndetse n’intambara yabo ikaba ‘yari ifite ukuri.’

- Advertisement -

Kabarebe yavuze ko n’abo[urwo rubyiruko rwari rumukurikiye] bahuza imbaraga bagakomeza kubaka igihugu kuko n’abakibohoye nabo bari bakiri bato kandi baturutse mu ngeri nyinshi  z’imirimo n’ubumenyi bitandukanye.

‘Icyita rusange’ cyagejeje kandi kizageza Abanyarwanda kubyo biyemeje ni ukubaha no gushyira mu bikorwa indangagaciro z’umuco wabo.

Ikindi ni uko  indangagaciro Abanyarwanda bavomye mu rugamba rwo kubohora igihugu ari ingenzi mu gukomeza kubaka u Rwanda rw’ubu n’urw’ejo hazaza.

Ati “Umuntu yazita imbaraga zishyize hamwe, abantu bakazigira bose, bakabaduka bagafata umugambi wo kubohora igihugu cyacu bakanahagarika Jenoside. Izo mbaraga rero ziba zikubiyemo ibintu byinshi cyane.”

Yabwiye urubyiruko ko aho buri wese aaho aherereye, umurimo akora uwo ariwo wose ashobora kugira uruhare mu kubaka igihugu cye.

Ni ibintu avuga ko babishobozwa no kugira indangagaciro.

Gen Kabarebe avuga ko ubusanzwe indangagaciro zubakwa, zikigishwa binyuze mu mpanuro.

Yatanze inama y’uko iyo uretse abantu  ngo babe ba kimeza, umuntu akure uko ashatse, akore uko ashatse, yumve ibyo ashatse, atigishwa, atabungabungwa, ngo ashyirwe mu murongo umwerekeza mu ndangagaciro nzima, aratana akajya mu bindi.

Gen Kabarebe avuga ko FPR Inkotanyi yagize imbaraga ziturutse ku buyobozi n’imiyoborere myiza yari irangajwe imbere na Paul Kagame wari Umugaba w’Ingabo.

Yabwiye urubyiruko ko urugendo Perezida Kagame yakoze ava muri Amerika akemera kuza ku rugamba kandi yumva ko rukomeye ndetse uwari uruyoboye yamaze gupfa, ari ibintu bifite icyo bivuze kandi gikomeye ku rubyiruko.

Ngo nta mbunda yigeze azana, nta masasu, icyakora ngo yazanye impamba y’indangagaciro nyinshi cyane zidadiye yagombaga gushyira muri urwo rubyiruko yari asanze.

Izo ndangagaciro zeretse urubyiruko ko rwagombaga gukunda u Rwanda, bakemera kugipfira batizigamye, rukamenya kwihangana, kunamba no gukoresha bike rukagera kuri byinshi.

Gen Kabarebe asanga kuba Abanyarwanda baranyuze muri Jenoside, byatumye bamenya imbaraga bisaba mu kuyihagarika no kongera kubaka igihugu kitazongera kurangwamo Jenoside.

Uyu musirikare mukuru avuga ko urubyiruko rukeneye kwiga amateka y’igihugu kugira ngo ibyo rukora rubikore ruzi neza  aho igihugu cyavuye n’aho kigana.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version