Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Gen Muganga Yasabye Abasirikare Bashya Gushyira Mu Bikorwa Ibyo Bize
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaUmutekano

Gen Muganga Yasabye Abasirikare Bashya Gushyira Mu Bikorwa Ibyo Bize

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 23 September 2024 6:55 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Umugaba Mukuru w'ingabo z'u Rwanda Gen Mubarakh Muganga aganiriza abasirikare bashya muri RDF
SHARE

Umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda General Mubarakh Muganga ashima ubwitange abasirikare bashya binjiye muri RDF bagaragaje mu gihe bamaze batozwa, abasaba kuzashyira mu bikorwa ibyo bize.

Yabivugiye mu gikorwa cyo kwakira abasore n’inkumi bari bamaze amezi atandatu batorezwa mu kigo cya gisirikare cya Nasho mu Karere ka Kirehe.

I Nasho hari ikigo abantu bose bashaka kujya mu ngabo z’u Rwanda babanza gucamo bagatozwa.

Batozwa uko igisirikare gikorwa, indangagaciro zacyo, uko intwaro zikoreshwa, amayeri akunze kuranga umwanzi ku rugamba n’uburyo avumburwa, uko ibikorwa by’ubutabazi ku rugamba bikorwa, amategeko mpuzamahanga agenga intambara n’ibindi.

Gen Muganga yashimye ukwihangana abo basirikare bagaragaje mu mezi bamaze batozwa.

Yababwiye ko kuba bataracitse intege bigaragaza ko biteguye kuzaba abasirikare beza, bitabira icyo bategetswe n’abayobozi babo, icyo ari cyo cyose.

Muganga yabahaye ikaze mu ngabo z’u Rwanda, abibutsa ko amasomo bahawe atagomba kuba ‘amasigaracyicaro’.

Ni ubumenyi bakwiye gushyira mu bikorwa kugira ngo bazashobore kurengera ubusugire bw’u Rwanda no kurinda ko hari icyahungabanya Abanyarwanda.

Gen. Muganga yavuze ko indangagaciro za RDF ari ingirakamaro kuri buri wese uba mu ngabo z’u Rwanda kandi ko kugira ngo zigire akamaro karambye ari ngombwa ko habaho imikoranire iranga buri wese muri zo.

Uretse Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga, muri uyu muhango hari  n’abandi basirikare bakuru bo ku rwego rwa Jenerali, aba Ofisiye bakuru n’abato.

Abinjijwe mu ngabo beretse abashyitsi bimwe mu byo bize bikubiyemo imyotozo njyarugamba, ubuhanga mu kuyobora ingabo ku rugamba n’ibindi.

Abasirikare bashya biyeretse abagaba babo

Pte( Private) Bizumuremyi Elissa niwe wahawe igihembo nk’uwahize akurikirwa na Pte Nshimiyimana Léonce.

TAGGED:AbasirikarefeaturedIkinyabupfuraIndangangaciroIngaboJeneraliKireheMugangaNasho
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Hari Abandakarira Ngo Bizimana Arazura Akashize- Min Bizimana
Next Article Kenya Igiye Kohereza Muri Haïti Abandi Bapolisi 600
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Ingwe: Inyamaswa Ibayeho Icunganwa N’Intare

Guinée: Bidasubirwaho Mamadi Doumbouya Yatsinze Amatora

Asanga Hakwiye Kujyaho Itorero ‘Ryihariye’ Ry’Abagabo

Menya Ahaza Kurasirwa Ibishashi Birangiza 2025

Muhanga: Umunyamategeko Yakatiwe Gufungwa Imyaka 15

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Jean-Pierre Bemba Arasabwa Kwegura

Ndayishimiye Ati: “ Twe Turaterwa Ntidutera!”

Kirehe: Abimuwe Kubera Urugomero Rwa Rusumo Bagiye Gutaha Inzu Nshya

Polisi Yafashe Abibaga Abatuye Ikirwa Cya Nkombo

Bunyoni Ararembye

You Might Also Like

Mu Rwanda

Rutaremara Agaya Ababyeyi Bahariye Abayaya Uburere Bw’Abana

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Abanyeshuri Barasubira Ku Ishuri Guhera Kuri Uyu Wa Gatandatu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Kamonyi: Abagabo Bahaye Umwana Inzoga Bose Irabica

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Guinée: Doumbouya Yatsinze Amatora 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?