Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Gen Nkubito Yabwiye Abakoresha Imbugankoranyambaga Icyo Bagomba Kurwanira
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
ImyidagaduroMu Rwanda

Gen Nkubito Yabwiye Abakoresha Imbugankoranyambaga Icyo Bagomba Kurwanira

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 14 April 2025 8:05 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Gen Nkubito
SHARE

Umuyobozi w’ingabo z’u Rwanda mu Burengerazuba  Major General Eugene Nkubito aherutse kubwira ibyamamare ku mbuga nkoranyambaga ko RDF ishinzwe kurinda ko hagira itera u Rwanda akoresheje imbunda, ariko nabo hari ubundi burinzi bagomba gukora.

Ubwo ni uguhangana n’ababiba amacakubiri mu Banyarwanda cyangwa abashyigikira ingengabitekerezo ya Jenoside.

Yabibabwiriye ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Bisesero aho bari bagiye kwibuka Abatutsi bahashyinguye, bishwe n’Interahamwe nyuma yo gutereranwa n’ingabo z’u Bufaransa zari zihakambitse.

Nkubito ati: “ Ubu icyo tubona ni ingengabitekerezo ya Jenoside, ubu niyo tubona ikomeye. Aho niho muziramo, mwe kuko abafite ingengabitekerezo kenshi baba kuri social media. Ni mwe muhari kurwana iyo ntambara. Kandi ni intambara ikomeye pe. Turabashimira ko mwishyize hamwe mukaba muyirwana, mukomeze muyirwane kandi musabe n’abandi kuyijyamo ari benshi kuko twumva bidahagije”.

Yabwiye urwo rubyiruko ko iby’umutekano usanzwe usaba imbaraga za gisirikare, RDF yo izabyikorera kandi ngo uko abashaka guhungabanya u Rwanda baba bangana kose, nta kibazo bashobora guteza RDF.

Ubutumwa bwa Major General Nkubito Eugene buje bukurikira ubundi bwatanzwe mbere gato yo gutangira kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi bwatanzwe n’Umuvugizi w’Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha, RB, Dr. Thierry B. Murangira.

Icyo gihe yasabye ibyamamare muri rusange guhuriza hamwe imbaraga bafite mu kugeza ibitekerezo byabo ku baturage, bakamagana abapfobya n’abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi.

Murangira yanenze ibyamamare bibona igihe cyo kwibuka kigeze bikiheza, bikazagaruka bije gutwika kandi mu gihe igihugu cyari kibikeneye byarabuze.

Ingengabitekerezo ya Jenoside ni ikibazo gikomeye kuko yerekana ko abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi bakifitemo uwo mugambi.

Iyo idakumiriwe, iba ishobora kuzavamo indi Jenoside mu gihe runaka kiri imbere.

 

TAGGED:BiseserofeaturedIngengabitekerezoJenosideKwibukaNkubitoUrubyiruko
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Nyanza: Uwakoze Jenoside Yongeye Gufungirwa Ingengabitekerezo Yayo
Next Article Brice Oligui Nguema Yatorewe Kuyobora Gabon
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Amerika Yafashe Ubwato Bibiri Bw’Abarusiya Bwajyaga Muri Venezuela

Rwanda: Mu Minsi Mikuru Abantu 92 Bafunzwe Bazira Gutwara Banyoye Inzoga

Amashereka: Ikinyobwa Cyaremwe Mu Rukundo

Kigali: Impunzi Zo Muri DRC Zigarambirije Imbere Ya Ambasade Ya Amerika

Trump Ntarashirwa…

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Karongi: Bwa Mbere Mu Mateka Harasiwe Umwaka

Gisagara: Haturikijwe Grenade Abaturage Bacikamo Igikuba 

RIB Yafunze ‘Umunyamakuru’ Ukurikiranyweho Urugomo

Rulindo: Yari Amaze Igihe Acurururiza Urumogi Iwe

Kamonyi: Imodoka Itwara Abagenzi Yakoze Impanuka Ikomeye

You Might Also Like

Mu Rwanda

Itegeko Ku Makosa Yo Mu Muhanda Riraremereye Cyane-Umunyamategeko

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Burera: Abagabo 12 Barakekwaho Gushimuta Inka Mu Minsi Mikuru  

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Amafoto: Abaturage Ba Ngoma Bishwe N’Inkuba Bashyinguwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ubukungu

Uko Umusaruro W’Ibihingwa Wagenze Mu Gihembwe Cya Nyuma Cya 2025

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?