Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Gen Nkubito Yabwiye Abakoresha Imbugankoranyambaga Icyo Bagomba Kurwanira
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
ImyidagaduroMu Rwanda

Gen Nkubito Yabwiye Abakoresha Imbugankoranyambaga Icyo Bagomba Kurwanira

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 14 April 2025 8:05 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Gen Nkubito
SHARE

Umuyobozi w’ingabo z’u Rwanda mu Burengerazuba  Major General Eugene Nkubito aherutse kubwira ibyamamare ku mbuga nkoranyambaga ko RDF ishinzwe kurinda ko hagira itera u Rwanda akoresheje imbunda, ariko nabo hari ubundi burinzi bagomba gukora.

Ubwo ni uguhangana n’ababiba amacakubiri mu Banyarwanda cyangwa abashyigikira ingengabitekerezo ya Jenoside.

Yabibabwiriye ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Bisesero aho bari bagiye kwibuka Abatutsi bahashyinguye, bishwe n’Interahamwe nyuma yo gutereranwa n’ingabo z’u Bufaransa zari zihakambitse.

Nkubito ati: “ Ubu icyo tubona ni ingengabitekerezo ya Jenoside, ubu niyo tubona ikomeye. Aho niho muziramo, mwe kuko abafite ingengabitekerezo kenshi baba kuri social media. Ni mwe muhari kurwana iyo ntambara. Kandi ni intambara ikomeye pe. Turabashimira ko mwishyize hamwe mukaba muyirwana, mukomeze muyirwane kandi musabe n’abandi kuyijyamo ari benshi kuko twumva bidahagije”.

Yabwiye urwo rubyiruko ko iby’umutekano usanzwe usaba imbaraga za gisirikare, RDF yo izabyikorera kandi ngo uko abashaka guhungabanya u Rwanda baba bangana kose, nta kibazo bashobora guteza RDF.

Ubutumwa bwa Major General Nkubito Eugene buje bukurikira ubundi bwatanzwe mbere gato yo gutangira kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi bwatanzwe n’Umuvugizi w’Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha, RB, Dr. Thierry B. Murangira.

Icyo gihe yasabye ibyamamare muri rusange guhuriza hamwe imbaraga bafite mu kugeza ibitekerezo byabo ku baturage, bakamagana abapfobya n’abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi.

Murangira yanenze ibyamamare bibona igihe cyo kwibuka kigeze bikiheza, bikazagaruka bije gutwika kandi mu gihe igihugu cyari kibikeneye byarabuze.

Ingengabitekerezo ya Jenoside ni ikibazo gikomeye kuko yerekana ko abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi bakifitemo uwo mugambi.

Iyo idakumiriwe, iba ishobora kuzavamo indi Jenoside mu gihe runaka kiri imbere.

 

TAGGED:BiseserofeaturedIngengabitekerezoJenosideKwibukaNkubitoUrubyiruko
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Nyanza: Uwakoze Jenoside Yongeye Gufungirwa Ingengabitekerezo Yayo
Next Article Brice Oligui Nguema Yatorewe Kuyobora Gabon
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

U Rwanda Na Brésil Byasinye Amasezerano Yo Gufatanya Mu Bukungu

Amatara Ya Kigali Pélé Stadium Afite Ibibazo

Masudi Djuma Watozaga Etincelles Yirukanywe

Amerika Yahanuye Indege Ya Gisirikare Ya Iran

Espagne: Imbuga Nkoranyambaga Zigiye Gukumirwa Mu Bafite Munsi Y’Imyaka 16

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Amerika Irashaka Intambara Yeruye Na Iran

Uko RURA Yabangamiye Ishoramari Ry’Abahoze Mu Ngabo

Abasora Ipatanti N’Umusoro Ku Nyungu Z’Ubukode Babyihutishe- Komiseri Muri Revenue 

Hemejwe Umushinga W’Itegeko Rishyiraho Kaminuza Y’Ingabo Z’u Rwanda

Drones Za Polisi Ziri Hafi No Gukorera Mu Mihanda Yo Mu Ntara 

You Might Also Like

Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

U Rwanda Rwagobotse Mozambique Yashegeshwe N’Imyuzure

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Umuyobozi Wa Polisi Yasezeranyije Kubaka Ikipe Y’Umupira W’Amaguru Ikomeye 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

DRC: Ikigega Cya Lisansi Cyakongotse

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Ambasaderi Busabizwa Asanga Ubutwari Atari Amagambo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?