Gen Rwivanga Yavuze Icyo RDF Ikora Ngo Amahoro Arambye Agaruke Aho Yabuze

Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda Brig Gen Ronald Rwivanga avuga ko mu mikorere yazo harimo no gukumira ko ibibazo by’imibereho mibi biba intandaro y’amakimbirane avamo n’intambara.

Ngo niyo mpamvu aho zigeze hose zikahagarura amahoro zikora k’uburyo abahatuye bagira ubuzima bwiza, bagatandukana n’ubukene n’ubujiji.

Gen Rwivanga yabwiye bagenzi bacu ba RBA ko iyo myumvire n’imikorere ari byo byafashije ingabo z’u Rwanda kugarurira abatuye Cabo Delgado amahoro n’ikizere, bagasubizwa mu byabo.

Avuga ko ubwo ingabo z’u Rwanda zajyaga muri Mozambique ku busabe bw’ubuyobozi bw’iki gihugu, zageze yo zikora akazi ka gisirikare k’uburyo mu kwezi kumwe abarwanyi bari barakuye abantu umutima bari batsinzwe.

- Advertisement -

Nyuma y’ibyo, Gen Rwivanga avuga ko u Rwanda, binyuze mu ngabo zarwo, rwafashije abaturage ba Cabo Delgado kugaruka mu byabo, babona amashuri, amazi, ibitaro n’ibindi bikorwaremezo by’ingenzi mu mibereho ya muntu.

Ati: “…Twashoboye gutsinda inyeshyamba mu kwezi kumwe tumaze kugera yo, ubu hari amahoro n’ituze kandi mu gihe kiri imbere tuzanajya yo turebe uko bimeze…Hari amahoro muri Mozambique ubu ngubu. Mu mikorere yacu iyo turangije kurwana n’umwanzi, tukamutsinda mu ntambara, icyo dutekereza ni uko impamvu uwo mwanzi aba yaraje ari uko haba hari ibibazo afite…akenshi abaturage baba bafite imibereho mibi y’ubukene. Ni nacyo gituma akenshi abaturage bafata intwaro bakarwanya Leta…”

Rwivanga avuga ko gufasha abaturage kugira imibereho myiza biri mu nshingano z’ibanze za RDF, akemeza ko kubafasha kugira ku mibereho myiza isanzwe bituma kugera ku mutekano urambye.

Ibyo avuga kandi biherutse gushimangirwa n’Umuyobozi w’ingabo za UN muri Repubulika ya Centrafrique washimye uruhare RDF igira mu gucunga umutekano ko kubaka imibereho myiza y’abatuye iki gihugu.

Umuvugizi wa RDF avuga ko umusanzu u Rwanda rutanga aho rwagiye hose ugira uruhare mu guhumuriza abaturage no kubaka umubano hagati yarwo n’abatuye ibyo bihugu.

Ati: “ Birafasha cyane.”

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version