Gerayo Amahoro Yagejejwe Mu Bakunda Ruhago

Mbere y’uko umukino wa Polisi FC na APR FC utangira, habanje gutambutswa ubutumwa bwibutsa abafana, abakinnyi n’abayobozi b’amakipe yari agiye gukina ko kwitwararika mu muhanda ari bumwe mu buryo burinda ubuzima bw’abawukoresha.

Kubera ko ari APR FC yari igiye gukina na Police FC, umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Commissioner of Police( CP) John Bosco Kabera n’umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda Brigadier General Ronald Rwivanga nibo bagize uruhare runini ku kwibutsa abari aho akamaro ka Gerayo Amahoro.

Ubutumwa bw’amajwi ndetse n’ubwanditswe ku byapa bwagejejwe ku bakinnyi, abatoza n’abandi bari aho.

Nyuma nibwo hatangiye umukino wari ushyushye ku mpande zombi, ukaba warangiye APR FC itsinze Police FC igitego 1-0.

Gahunda ni Gerayo Amahoro
Bifotozanyije n’abasifuzi
Gen Rwivanga na Commissioner Kabera
Gerayo Amahoro ni gahunda yo kwibutsa abantu kwigengesera igihe cyose bari gukoresha umuhanda
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version