Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Gicumbi- Gakenke: Abaturage Barashinja Abayobozi Kubaka Ruswa
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Gicumbi- Gakenke: Abaturage Barashinja Abayobozi Kubaka Ruswa

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 28 August 2023 11:05 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Mu Rwanda ruswa ni icyaha kidasaza
SHARE

Mu Mirenge ya Rwamiko na Mataba mu Turere twa Gicumbi na Gakenke hari abaturage batinyutse babwira itangazamakuru ko hari abayobozi b’inzego z’ibanze( ku rwego rw’Umudugudu) babaka ruswa.

Babwiye Radio/TV1  ko hari bamwe mu bagabo b’aho basaba ko batarara irondo kubera impamvu runaka, abakuru b’imidugudu bakababwira ko kugira ngo bishoboke bagomba kugira agafaranga batanga.

Ni agafaranga katajya mu isanduku ya Leta ahubwo kajya mu mufuka wa Mudugudu.

Hejuru y’uko bakwa amafaranga, hiyongeraho ko n’ayo batswe uyu munsi atari yo bakwa ejo bundi kuko ahora ahindagurika.

Ni amafaranga atajya munsi ya Frw 2,000 ariko ntarenge Frw 5,000.

Undi nawe ati: “ Abayobozi bo hasi bitwa ngo ni Mudugudu nibo batuzengereje.”

Uyu muturage yavuze ko hari bamwe muri ba Mudugudu bakubitirwa no mu tubari.

Abo muri Gakenke mu Murenge wa Mataba mu midugudu igize Akagari ka Nyundo,  nabo bavuga ko ba ‘Mudugudu’ babajujubije babaka ruswa.

Kubona inka muri gahunda ya Girinka bisaba ko uba watanze Frw 40,000 cyangwa Frw 50,000.

Gakenke na Gicumbi ni Uturere tw’Intara y’Amajyaruguru

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice avuga ko agiye kwikurikiranira iki  kibazo.

Mugabowagahunde avuga ko ikintu agiye gukora ari ukubyikurikiranira ariko akazanabwira abaturage n’abayobozi muri rusange ko ruswa ari mbi.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice

Abaturage bo bavuga ko hari ubwo bimwa serivisi kubera ko baba basabwa gutanga ruswa.

TAGGED:AkarereAmajyarugurufeaturedGakenkeGicumbiGirinkaMugabowagahundeRuswa
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Inzu Ya Minisitiri W’Intebe Wa Libya Yahawe Inkongi
Next Article Ubuhamya Bw’Abariye Ibiryo Muri Youth Connekt Bikabatera Kurwara
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Kagame Yibukije Abanyaburayi Akamaro Ko Gukorana Neza N’Abanyafurika

Gasabo: Arakekwaho Kwangiza Amapiloni Y’Amashanyarazi

Ab’i Rwamagana N’i Kigali Bagiye Kubona Andi Mazi Meza

Israel Na Hamas Basinye Icyiciro Kibanza Cy’Amasezerano Y’Amahoro Ya Trump

Ingabire Immaculée Wayoboraga Transparency Yatabarutse

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Abanyarwandakazi Barangije Amasomo Ya Ofisiye Muri Polisi Ya Singapore

Abanyarwanda Barashukwa Bagaca Mu Bushinwa Bagera Ahandi Bakisanga Mu Buretwa-Amb Kimonyo 

Rwanda: Bariga Guhunika Umusaruro Ngo Inzara Izacike

Trump Yahaye Hamas Igihe ‘Ntarengwa’ Ngo Yemere Umugambi W’Amahoro Yateguye

Ubwongereza: Abantu Biciwe Mu Rusengero Rw’Abayahudi

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

Bwa Mbere Ikilo Cy’Ikawa Y’u Rwanda Cyaguzwe $88.18

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

U Rwanda Ruzakira Inama Y’Abaminisitiri B’Ububanyi N’amahanga Mu Bihugu Bivuga Igifaransa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Bafatanywe Intsinga Za Metero 250 Bikekwa Ko Bibye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaRwiyemezamirimoUmutekano

Hamas Yasabye Israel Kuyiha Umurambo Wa Yahya Sinwar

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?