Abasirikare 3000 Ba RDF Barangije Imyitozo Ikaze

Umugaba w’ingabo z’u Rwanda Lt Gen Mubarakh Muganga yaraye ahaye icyemezo cy’uko bakoze kandi bakarangiza neza imyitozo y’ingabo, abasirikare 3000 bari bamaze amezi atandatu batorozwa i Nasho.

Ikigo cya Nasho kitwa Nasho Basic Military Training Center kiba mu Karere ka Kirehe.

Lt Gen Muganga yabasabye kuzakomeza umutima wa gisirikare urangwa n’ubutwari, ikinyabupfura no gukunda igihugu.

Gen Muganga yabashimiye ko bihanganye bagakurikira neza amasomo

Yashimiye ababatoje ndetse ashima abasirikare uko bitwaye muri icyo gihe cyose bari bamaze bakoreshwa imyitozo ikomeye.

Umusirikare wahize abandi ni uwitwa Maj Cyrile Cyubahiro.

Yavuze ko ibyo bize bazabikoresha  mu kazi kabategereje.

Abasore n’inkumi bari kwerekana icyo bize
Uyu mugeri ushobora kumuhemukira
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version