Gitifu Yakoze Impanuka Ihitana Umwana Muto

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Murama wo mu Karere ka Ngoma, Mapendo Gilbert, yakoze impanuka ihitana umwana w’imyaka itandatu abana icyenda barakomereka.

Birakekwa ko yari yasinze.

Abo banyeshuri bigaga ku bigo bya GS Nyagasambu na E.M.L.R Christians School, n’umugenzi umwe, bagenderaga iruhande rw’umuhanda mu nzira y’abanyamaguru.

Uwitabye Imana yitwa Umukundwa Brenda Kell w’imyaka itandatu.

Abakomeretse ni Uwodukunda Daria w’imyaka 16 , Birahamye Pacifique w’imyaka 18, Iduhoze Ingabire Josianne w’imyaka 12, Cyubahiro Frank w’imyaka 7, Umukundwa Liliane w’imyaka 7, Gisubizo Frank w’imyaka 17, Iranzi Era w’imyaka 5, Niyomwungeri Prince w’imyaka 10 , na Nyiransabimana Denyse w’imyaka 18.

Iyi mpanuka yabaye ku wa Kabiri taliki ya 5, Ukuboza 2023 mu Mudugudu wa Gasiza, Akagari ka Bisenga, Umurenge wa Rusororo, Akarere ka Gasabo.

Gitifu Mapendo Gilbert yari atwaye imodoka yo mu bwoko bwa Jeep Toyota RAV4 RAC777E, yavaga i Kigali yerekeza i Rwamagana.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Rutikanga Boniface, yabwiye bagenzi bacu ba UMUSEKE ko iriya mpanuka ishobora Kuba yatewe n’ubusinzi bw’uwari utwaye ikinyabiziga

Ati “Guta umuhanda, akagonga abantu, hashobora kuba harimo n’ubusinzi.”

ACP Rutikanga Boniface yasabye abatwara ibinyabiziga kubahiriza amategeko y’umuhanda.

Ati “Ubuzima bw’abantu burahenze kandi buranababaza. Iyo umuntu abuze ubuzima, iyo amugaye birababaza. Ni byiza ko hari imyanzuro tugomba gufata. Gutwara ikinyabiziga kitaringaniye, ku muvuduko, umuntu yanyweye ibisindisha cyangwa ibiyobyabwenge, kugenda utubahiriza amategeko. Twongera kubasaba kubahiriza amategeko y’umuhanda”

Umurambo wa nyakwigendera wabanje kujyanwa ku kigo nderabuzima cya Nyagasambu, mu gihe wari utegerejwe mu buruhukiro.

Abakomeretse bajyanywe ku bitaro bituriye ahabereye Impanuka.

Gitifu Mapendo Gilbert afungiye kuri sistasiyo ya Polisi ya Rusororo.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version