Undi Munyeshuri Wa Kaminuza Y’u Rwanda Aravugwaho Gukuramo Inda

Kuri wa 05, Ukuboza 2023, abanyeshuri b’abahungu bo muri Kaminuza y’u Rwanda, ishami rya Huye, basohowe igitaraganya mu nyubako isanzwe yigirwamo izwi nka KOICA.

Kubera ko batasobanuriwe impamvu, byatumye umwe muri bo ahamagara itangazamakuru kugira ngo rihagere rirebe icyabaye.

Abayobozi bari bahari ntibashakaga gutanga amakuru ndetse itangazamakuru muri rusange ryahejwe.

Bamwe mu bari aho bavuze ko hari undi mukobwa wakuyemo inda akajugunya umwana mu bwiherero ariko ubuyobozi bukaba bwabigize ubwiru.

- Kwmamaza -

Umwe muri bo yabwiye itangazamakuru ati “Ni akana nyine k’agakobwa kakuyemo inda. Birangira nyine kabiroshye mu bwiherero. Njye nabonye amaraso ava imbere y’ubwiherero.”

Nyuma y’igihe kirekire ubuyobozi bwanze ko abanyeshuri binjira, bageze aho barabareka kuko hari abagombaga kwiga nyuma ya saa sita.

Iby’uko hari umukobwa waba wakuyemo inda byanugwanuzwe kubera ko byagaragaraga ko abantu bari gukora isuku mu buryo budasanzwe.

Umuvugizi wa Kaminuza y’u Rwanda, Kabagambe Ignatius, yabwiye IGIHE ko uwo mukobwa baketseho gukuramo inda atari byo ahubwo yari arwaye mu nda.

Ati “Yari arwaye mu nda gusa. Ni uko byari byavuzwe, nyuma basanga ari uburwayi bwo mu nda. Ndi i Huye ndabizi neza”.

Ibi bibaye nyuma y’iminsi mike hari undi munyeshuri wakuyemo inda yendaga kuvuka, umwana amujugunya mu gatebo k’imyanda aho yabaga mu nyubako icumbikamo abakobwa yitwa Benghazi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version