Goma: Abigaragambya Batwitse Imodoka Ya MONUSCO

Muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo mu Mujyi wa Goma abaturage bariye karungu. Bazindutse bigaragambya bamagana MONUSCO bakavuga ko ntacyo ibamariye ndetse bamwe bashumitse imodoka ya MONUSCO irakongoka.

Uru rubyiruko ni urwo mu ishyaka iri ku butegetsi

Abaturage bavuga ko buriya butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye nta kintu kinini bwabagejejeho kuko butigeze bukumira cyangwa ngo burimbure burundu inyeshyamba zabajujubije.

Nta gihe kinini gishize bamaganye u Rwanda bakavuga ko ari rwo rubakururira akaga rukabateza M23 nayo yari imaze iminsi ibamereye nabi.

Mu mihanda y’i Goma haragaramo amabuye n’ibindi bikoresho bigaragaza ko abaturage barakaye ndetse hari n’abatwitse imodoka ya MONUSCO.

- Advertisement -
Abaturage barasaba MONUSCO kuva ku butaka bw’igihugu cyabo

Ikinyamakuru Actualité.cd kivuga ko hari inzira zitakiri nyabagendwa. Izo ni imihanda ihuza Majengo, Mutinga-Katoyi, Kituku-Lasapientia, Katindo-Ndosho, Office-Virunga n’ahandi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version