Impanuka Yahitanye Abantu 34

Bisi yaguye mu ruzi igeze ahitwa Maua igana Nithi, Meru ikagera  i Nairobi abantu 34 bahasiga ubuzima. Byabaye mu masaha y’umugoroba wo kuri iki Cyumweru taliki 24, Nyakanga, 2022. Umuyobozi mu gace byabereyemo witwa Commissioner Nobert Komora yavuze ko ku by’amahirwe hari abantu 11 barokotse.

Imibiri y’abaguye muri iyi mpanuka yajyanywe mu bitaro by’ahitwa Chuka.

Polisi n’abandi bakora ubutabazi bazindutse bareba niba hari abandi baba barokotse.

Yacubiye mu mugezi igwa muri metero 40 ibujyakuzimu.

- Advertisement -

Abahaye Polisi ubuhamya bavuze ko iriya bisi yaguye mu mugezi ubwo umushoferi yayikataga yanga kugonga umumotari wari umuturutse imbere.

Yari igeze ku kiraro ihita ikubita inkingi zubatswe ku kiraro, irabirinduka igwa mu mugezi.

Hari umuturage wavuze ko yabonye impanuka nyinshi ariko iyaraye ibaye yo ari agahomamunwa.

Uwo muturage yitwa Martin Murimi.

Undi muturage witwa Nicholas Mutegi yabwiye abanyamakuru bo muri Kenya ko iriya bisi yihutaga cyane.

Hari n’abandi bavuga ko bishoboka ko umushoferi yagerageje kuhagarara ariko feri ziranga.

Ikindi kivugwa ni uko hataramenyekana mu buryo budasubirwaho umubare w’abayikomerekeye mo.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version