Nyabihu: Haravugwa Umusoro Udasanzwe

Hari abaturage barema isoko ry’amatungo magufi rya Jaba mu Murenge wa Mukamira mu Karere ka Nyabihu bavuga ko iyo bazanye itungo ntirigurwe, barisorera icyo bise ‘ Umusoro w’itungo ryarase’.

Bavuga ko bibabaje kuba basoreshwa ku itungo kandi ritaguzwe.

Umuturage witwa Habyarabatuma Joseph ucuruza amatungo avuga ko kuba basora kandi hari ubwo itungo riba ritaguzwe, riribusubire mu rugo bityo akemeza ko bidakwiye.

Ati: “ Turacuruza tukunguka cyangwa se tugahomba. Gusa imbogamizi tugira muri iri soko ni uko ducuruza, zabura umuguzi bakadusoresha ngo dutange andi mafaranga kandi urabona umuntu aba yazanye itungo rye mu rugo ababaye.”

- Advertisement -

Kuri we ngo basoreshwa kabiri

Ati “ Iyo twaziguriye twarasoze, iyo tugeze aha ngaha ngo nitwongere dusore, zirase. Turasaba ko itungo ryarase, ntibadusoreshe, tugasora ku ryagurishijwe gusa.”

Maniriho nawe acuruza intama muri iri soko rya jaba ryo mu karere ka Nyabihu yabwiye UMUSEKE avuga ko babangamirwa gusoreshwa kandi itungo riba ritaguzwe.

Avuga ko intama ari zo zikunze kutagurwa barangiza bakazaka umusoro w’itungo ryarase.

Ati “ Hano intama ziragurwa ni imari ishushye. Wenda aho tuba tubangamiwe ni ku misoro .Twasabaga ko uwarase (utagurishije) ntasore, itungo ryaguzwe rikaba ari ryo risora.”

Avuga ko uko umuntu uzanye itungo muri iri soko asoreshwa Frw 500 .

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Mukamira, Bizimana Placide, avuga ko umuturage utagurishije itungo aba adakwiye gusora.

Ati “Ubundi itungo risora inshuro imwe, iyo umuturage azanye itungo hariya(Jaba), iyo agurishije arasora ariko iyo rirase arisubiza mu rugo. Tugira ikindi cyiciro gicuruza amatungo, tukajya kurangura mu masoko, bakazaza no muri iri. Abaranguye rero iryo baguriyemo, birumvikana ko bari busore. Noneho na hariya bakaza bagacuruza, kuko itungo riba riri buzeho inyungu, iyo riguzwe rirasora ariko iyo umuntu yarase, atabonye umugurira ntabwo asoreshwa”.

Iri soko ry’amatungo rya Jaba , ni rimwe mu yubatswe bigizwemo uruhare n’Umushinga PRISM ( Partnership for Resilient and Inclusive Small Livestock Markets.).

Intama nizo zicuruzwa cyane muri ririya soko

Ni umushinga wateguwe na Leta y’ u Rwanda ifatanyije n’Ikigega Mpuzamahanga Giteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi, IFAD binyuze muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) ugashyirwa mu bikorwa n’Ikigo gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi mu Rwanda (RAB).

Wubatse amasoko y’amatungo magufi mu turere 15 ari two Ruhango, Huye, Gisagara, Nyamagabe, Nyamasheke, Karongi,Rulindo, Gicumbi, Musanze, Nyabihu, Ngororero, Gakenke, Burera na Rutsiro.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version