Gufata Ibipimo Mu Majyepfo Biri Gutuma Tubona Benshi Banduye-Dr Nsanzimana

Umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’igihugu cy’ubuzima Dr Sabin Nsanzimana avuga mu Ntara y’Amajyepfo ari ho hakiboneka abanduye COVID-19 benshi, bigaterwa n’uko bari gupima abantu benshi bakabasangana ubwandu.

RBC iri gupima abantu byibura 50 muri buri kagari kagize imirenge y’Uturere dutandatu mu turere turindwi tw’iriya ntara.

Inama iheruka guterana ngo isuzumire hamwe uko ubwandu bwifashe mu Rwanda ifate n’ingamba mu gukomeza kurwanya kiriya cyorezo yanzuye ko abatuye uturere twa Ruhango, Muhanga, Nyanza, Huye, Gisagara, Nyaruguru na Nyamagabe bagomba kuba bageze mu ngo zabo saa moya z’ijoro.

Byemejwe nyuma y’uko abatuye Huye, Gisagara na Nyanza bari bamaze ibyumweru bibiri batemerewe kurenga imbibi z’uturere twabo, kuri bo hakiyongeraho abo mu Karere ka Bugesera.

- Advertisement -

Hagati aho hari abagabo babiri baraye bishwe na kiriya cyorezo barimo umwe w’i Nyanza w’imyaka 83 n’undi wo muri Huye w’imyaka 40 y’amavuko.

Dr Nsanzimana
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version