Ambasaderi w’ u Rwanda muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo Vincent Karega yabwiye Taarifa ko kuba Perezida Kagame aherutse guhura na mugenzi we wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo ari ikimenyetso cy’ubuvandimwe bwaranze abatuye ibihugu byombi ‘kuva kera.’
Ambasaderi Karega avuga ko ubusanzwe abaturanyi baba bagomba kubana amahoro, bagaturana badatongana.
Ati: “ Guhura kw’Abakuru b’ibihugu byombi bivuze gushimangira umubano mwiza hagati y’ abatuye ibihugu byombi kandi ubu busabane hagati y’aba baturage bwatangiye kuva kera.”
Perezida Kagame na mugenzi we Felix Tshisekedi baherutse guhurira i Rubavu(mu Rwanda) n’i Goma (muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo) barebera hamwe ingaruka z’iruka rya Nyiragongo ku batuye biriya bice.
Ubwo ikirunga Nyiragongo cyarukaga, cyasenye inzu nyinshi z’i Goma bituma n’abahatuye bahungira mu Rwanda.
Mu ijambo Perezida Tshisekedi yagejeje ku banyamakuru mbere yo gutangira kwakira ibibazo bamubajije , yavuze ko yahamagaye mugenzi we w’u Rwanda amusaba kwakira abaturage be[ba DRC] bari bahungiye mu Rwanda, ariko ‘atungurwa’ no kumva ko yari[Perezida Kagame] yarangije kubisaba abayobora Rubavu ngo babakire.
Perezida Kagame na Perezida Tshisekedi bombi bishimiye uko buri gihugu cyitwaye muri kiriya kibazo kandi buri ruhande rwizeza urundi kuzarufasha no mu bindi bibazo bishobora kukigwirira.
Ese umwuka mubi w’abashakaga ko Ambasade y’u Rwanda i Kinshasa ifunga warahagaze?
Ambasaderi Karega avuga ko umwuka mubi n’imyigaragambyo uheruka mu bice bimwe bya Kinshasa wasabaga ko Ambasade y’u Rwanda ifunga ari ‘ingaruka z’ ingengabitekerezo ya Jenoside’ kuko benshi mu bayikoze ngo baba yo.
Ati: “ Bamaze imyaka 27 bateranya Abakongomani bavuga Ikinyarwanda, bateranya DRC n’ u Rwanda bahimba , baharabika. N’ubwo haricyo byononnye, ariko Abakongomani benshi bazi gutandukanya propaganda(icengezamatwara) ya Politiki mbi n’ukuri kw’ibintu. Ababa mu Rwanda, abahatembera, abakorana narwo mu bucuruzi, abashakashatsi n’ abandi benshi bashyira mu gaciro turi kumwe mu kunoza umubano, ubutwererane n’ ubuhahirane.”
Karega avuga ko u Rwanda rwahisemo kwegerana nabaturumvaga neza umubano warwo na Repubulika ya Demukarasi baraganira kandi ngo ibintu muri iki gihe biragenda neza.
Abenshi bari urubyiruko rwashutswe n’abanyapolitiki barimo Martin Fayulu.
Ibicuruzwa ku mpande zombi bigire ubuziranenge, ubucuruzi bukomeze…
Kuri Ambasaderi Vincent Karega, ni byiza ko u Rwanda rwitabira gushora imari muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo kandi nayo ngo yiteguye gucuruza ku isoko ry’u Rwanda.
Avuga ko imbaraga zigomba gushyirwa muri byose hakurikijwe amategeko n’ ubuziranenge bya buri gihugu.
Kuri we, u Rwanda rugomba gukomeza kunoza umusaruro ku bwinshi no ku bwiza, rugashinga inganda na za serivisi zikanozwa muri byose.
Ikindi kuri we gifite akamaro ni uko ubwenge n’ubumenyi-ngiro nabyo bigomba kuzamurwa kuko nabyo ari imari abandi bashobora kugura.
Ati: “ Si isoko rya DRC gusa, ahubwo Afurika yose ifite isoko riyihuza hashyingiwe ku masezerano yiswe CFTA. Afurika yaguye amarembo y’ ubucuruzi n’ ubutwererane.”
Ku rundi ruhande, Ambasaderi Karega avuga ko ‘ijya kurisha ihera ku rugo’ bityo ngo ni ingenzi ko abaturanyi bafata iya mbere mu gukorana.
Mu kiganiro cye na Taarifa, Ambasaderi Karega yifurije Isabukuru nziza y’ubwigenge bw’abatuye Repubulika ya Demukarasi ya Congo, ubu hakaba hashize imyaka 61 yigobotoye ubukoloni bw’Ababiligi.
Ati: “Mbifurije amahoro n’uburumbuke ndetse n’ amajyambere kuri bo no kuri Afurika yose. Harageze ko twishakamo ibisubizo.”
Photo@Business et Finances