Gukora Ibibujijwe Biratinda Bikagukoraho- CP Kabera

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP John Bosco Kabera aburira abantu babwirwa kenshi kureka gukora ibinyuranyije n’amategeko bakinangira, akababwira ko gukora ibibujijwe bitinda bigakora ku muntu!

Hari mu kiganiro Polisi y’u Rwanda, Urwego rw’Ubugenzacyaha, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuziranenge bw’imiti n’ibiribwa n’igishinzwe kurengera abaguzi bahaye itangazamakuru nyuma yo kuryereka ibyo bafashe mu gihugu cyose nyuma yo gusanga batujuje ubuziranenge.

CP Kabera avuga ko abantu baburiwe kenshi, basobanurirwa ibibi byo gucuruza ibintu bitujuje ubuziranenge ariko barinangira.

Yabwiye abinangira ko kubikora igihe kirekire wibwira ko utazafatwa ari ukwibeshya.

- Advertisement -

Yatanze ingero z’uko mu mwaka ushize hari inshuro ebyiri Polisi n’izindi nzego z’umutekano hamwe na Rwanda FDA beretse itangazamakuru ibindi bicuruzwa bitujuje ubuziranenge cyangwa se bicuruzwa mu buryo bwa magendu byafatiw hirya no hino mu Rwanda.

Commissioner of Police( CP) John Bosco Kabera avuga ko ibicuruzwa nka biriya bigira uruhare mu guhitana abaturage atanga urugero rw’abantu 11 bahitanywe n’inzoga yitwa Umuneza abandi bane barahuma burundu.

Avuga ko Polisi itazeihangaira umuntu uwo ari we wese uhungabanya umudendezo n’ubuzima bw’Abanyarwanda, kandi abibutse ko umuntu wese wica amategeko akibwira ko ntawe uzamufata ko yibeshya.

Ati: “ Mwirinde gukora ibibujijwe. gukora ibibujijwe biratinda bikazagukoraho wowe n’abo mukorana. Muguzi nawe gerageza urebe niba hariho italiki yagenwe bizasaziraho.”

Kuri uyu wa Gatatu nibwo harekanywe ibicuruzwa birimo ibiribwa, imiti n’amavuta n’ibindi bicuruzwa bitujuje ubuziranenge bifite agaciro ka Frw 39,891,473.

Umuyobozi mu Kigo cy’igihugu gishinzwe imiti n’ibiribwa witwa Lazare Ntirenganya yabwiye itangazamakuru  ko bakoranye na RIB na Polisi y’u Rwanda mu rwego rwo kugenzura niba nta bicuruzwa nka biriya biri  mu Rwanda.

Intego yari iyo kurinda Abanyarwanda.

Ni igikorwa ngurukamwaka kiba kigamije  gushakisha biriya biribwa cyangwa imiti.

Avuga ko uretse gufata ibyo bicuruzwa, ahubwo banigishaga abacuruzi babisanganaga bakababwira ko gushakira amaronko mu kuroga Abanyarwanda bihanirwa n’amategeko.

Ntirenganya Lazare avuga ko ririya genzurwa ryakozwe na ziriya nzego ryakorewe mu Turere twose uko ari 30 hagenzurwa ahantu 430( inganda, za Farumasi,…) murizo basanze inganda  99 zidafite ibyangombwa bizemerera gukorera mu Rwanda.

Ikindi babonye ni uko hari izifite ibyangombwa byarangije igihe ariko abacuruzi ntibajye kubyongeresha.

Basanze kandi hari amoko y’ibiribwa 116 atarandikwa ngo byemezwe ko yujuje ibisabwa kugira ngo acuruzwe mu Rwanda.

Basanze kandi hari amoko 172  y’ibicuruzwa byarangije igihe  muri byo 150 bikaba ari ibiribwa n’ibinyobwa  birimo imitobe, amafanta,  amata, byarangije igihe.

Hari n’ibiba byarakuwe ku isoko ariko bigakomeza gucuruzwa muri ibyo urugero rukaba ari ikinyobwa kitwa ‘Kibamba’ yigeze guhitana abaturage mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Kanombe n’ahandi mu Rwanda.

Hari n’ikitwa ‘Fresh Tangawizi’ cyaciwe.

Hari n’ibindi bitujuje amakuru abyerekeyeho ni ukuvuga igihe byakorewe, ibikigize, igihe kizasazira n’ibindi.

Muri ibi hafashwe  ibicuruzwa 55.Ntirenganya Lazare avuga ko hari n’amoko 33 y’inzoga zibitswe mu macupa ya pulasitiki kandi bitemewe.

Mukorogo nayo ikomeje kugaragara ku isoko ry’u Rwanda.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version