Perezida Kagame Yakiriye Impapuro Zemera Ba Ambasaderi Bashya

Mu masaha ya nyuma ya saa sita kuri uyu wa Gatatu Taliki 06, Mata, 2022 Perezida Paul Kagame yakiriye Impapuro zemerera Major General Mutayoba Makanzo guhagararira Tanzania mu Rwanda ndetse n’izemerera Ibrahim Sidy Ibrahim Matar guhagararira Leta ya Libya mu Rwanda.

Libya ni igihugu kiri gushaka uko cyakongera kwiyubaka kikagira amahoro nyuma y’intambara yo gukuraho Muhamar Khadaffi n’amakimbirane yayikurikiye kugeza n’ubu ibintu bitarasubira neza mu buryo.

Ni kimwe mu bihugu bifite petelori nyinshi kandi biri ahantu hashobora kugifasha gukorana n’ibindi bihugu cyane cyane ibyo mu Burayi bw’Amajyepfo hafi y’Inyanja ya Mediteranée.

Tanzania yo ni igihugu gisanganywe umubano n’u Rwanda mu ngeri nyinshi cyane cyane mu buhahirane binyuze mu bwikorezi bwo ku butaka.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version