Guverineri w’Intara y’Uburasirazuba Pudence Rubingisa avuga ko ingamba ubuyobozi bwafashe mu guhangana n’inzoga ibarirwa mu biyobyabwenge yitwa Kanyanga zatanze umusaruro ufatika.
Hari mu kiganiro yahaye RBA avuga ku ntambwe Intara aherutse gushingwa yateye mu myaka 30 ishize u Rwanda rubohowe.
Kanyanga ni ikinyobwa kiyobwa abantu ubwenge bakagira imyitwarire irimo n’urugomo ndetse abenshi ntibabone imbaraga zituma bitabira umurimo.
Perezida Kagame yigeze kugaruka ku bubi by’iki kiyobwenge avuga ko ari cyo gisigaye gitera abatuye Akarere ka Burera kutitabira umurimo bigatuma kaba aka nyuma mu kwesa imihigo.
Icyo gihe nawe yashimye ko iki kiyobyabwenge cyagabanutse mu Ntara y’Uburasirazuba bituma uturere twayo tuzamura amanota mu kwesa imihigo.
Rubingisa yabwiye RBA ko umuhati wo kurwanya Kanyaga wageze kuri byinshi birimo kuyigabanya ku rwego rushimishije.
Avuga ko mu kuyigabanya, hashyizweho amatsinda y’urubyiruko rukorera ku mirenge ikora ku mipaka y’iyi Ntara kugira ngo rukumire ko yinjira kandi rubitangeho amakuru.
Ati: “… Ku mirenge ikora ku mipaka Intara y’Uburasirazuba isangiye n’amahanga hashyizwe abitwa imboni z’umutekano kugira ngo bafashe mu gukumira ko izo nzoga zifatwa nk’ibiyobyabwenge zinjira mu Rwanda”.
N’ubwo hari iyengwa n’Abanyarwanda, ku rundi ruhande, abayobozi mu nzego zitandukanye bavuga ko inyinshi iva mu bihugu bituriye u Rwanda cyane cyane muri Uganda.
Hari n’abitwa Abarembetsi bakunze kenshi gufatwa bayizana mu Rwanda ivuye hakurya.
Ubufatanye bw’abaturage na Polisi bwagabanije ubwinshi bw’iyinjiriraga mu Burasirazuba bw’u Rwanda ni ukuvuga mu Karere ka Nyagatare n’ubwo bitaracika burundu.
Ku rundi ruhande, iyi nzoga mbi iracyagaragara mu Mirenge y’Akarere ka Burera n’Akarere ka Gicumbi ahegereye Uganda.