Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko mu rwego rwo gushimangira intambwe imaze guterwa mu kugabanya umubare w’abanduye COVID-19 n’abahitanwa nayo, yongereye iminsi itanu ku gihe cyo gushyira mu bikorwa ingamba zisanzwe, zirimo guma mu rugo mu Mujyi wa Kigali n’Uturere umunani.
Guma mu rugo y’iminsi 10 mu Mujyi wa Kigali n’Uturere twa Burera, Gicumbi, Kamonyi, Musanze, Nyagatare, Rubavu, Rwamagana na Rutsiro yagombaga kugeza ku wa 27 Nyakanga, none byemejwe ko izageza ku wa 31 Nyakanga 2021.
Itangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente rikomeza riti “Guverinoma y’u Rwanda irashimira Abanyarwanda ubufatanye bakomeje kugaragaza mu kubahiriza ingamba zo gukumira no kurwanya icyorezo cya COVID-19.”
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Ubuzima, RBC, Dr Nsanzimana Sabin, kuri iki Cyumweru yavugiye kuri TV 10 ko kuva guma mu rugo yatangira hapimwe abantu benshi bashoboka, ubwo hapimwaga 15% by’abatuye Akagari.
Byagaragaye ko ubwandu buri muri 4 ku ijana, umubare munini bijyanye n’uburyo bapimwe abantu bagendaga batombozwa, bitandukanye n’uko hajyaga hapimwa abijyanye kwa muganga kuko wenda bakeka ko banduye.
Dr. Nsanzimana yavuze ko iminsi 10 ya Guma mu rugo ari mike ngo ubashe kubona ko hari intambwe ikomeye yatewe, kubera ko kugira ngo umuntu akire bishobora gufata iminsi 14. Bivuze ko abakize ari abasanzwemo ubwandu mbere ya guma mu rugo.
Ubusanzwe ngo ku ndwara z’ibyorezo nka COVID-19, iminsi ishobora gutanga ishusho ikomeye y’ubwandu ni 28, gusa ku cyorezo nka Ebola ho iba ishobora kugeza ku minsi 45 y’ingamba zikaze zo kugenzura icyorezo.