Gusana Katedalari Notre Dame de Paris Yigeze Gukongoka Biri Hafi Kurangira

Perezida w’Ubufaransa Emmanuel Macron yatemberejwe ibyumba bya Katedalari Notre de Dame de Paris, ikaba imwe mu nyubako zikomeye ku isi kubera igihe zubakiwe n’ubuhanga yubakanywe.

Ni inyubako nini yubatswe mu Kinyejana cya 11 gishyira icya 12 ubwo Ubufaransa bwayoborwaga n’umwami Ludoviko XIII.

Muri Mata, 2019 igisenge cyayo cyarahiye kirundumukira hasi.

Abahanga mu bwubatsi bo hirya no hino ku isi bahise batangira kwiga uko bayisana.

- Kwmamaza -

Abantu 2000 nibo bakoze amanywa n’ijoro ngo basane iyo nyubako ku ngengo y’imari ya miliyoni €700.

Perezida Emmanuel Macron yabashimiye imirimo yabo, avuga ko bahabereye intwari kuko byatumye iriya nyubako y’amateka ( hashize imyaka 800 yubatswe) yongera kugira ubuzima.

Ashima amahanga ko yagize uruhare mu gusana iriya nyubako, akemeza ko ubwo yashyaga byababaje amahanga yose.

Ati: ” Ni ikintu cyerekana ubufatanye bwa bose mu kongera gusana iyi nyubako Notre-Dame.

Ikindi Perezida w’Ubufaransa avuga ni uko nta faranga muyari yateganyirijwe kuyisana ryigeze ripfa ubusa.

Abubatse iriya nyubako bayishyizemo ibibumbano byerekana abakomeye bo mu bwami bwa Ludoviko XIII.

Igisenge cyayo ku nshuro ya mbere cyuzuye mu Kinyejana cya 12 ariko gukomeza kivugururwa uko imyaka yahitaga indi igataha.

Ubwo mu Bufaransa habaga impinduramatwara yakuyeho ubwami abanyamateka bise French Revolution, iyo nyubako yarasenywe ariko mu mwaka wa 1860 irasanwa.

Iheruka gusanwa hari mu mwaka wa 1950.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version