DRC: Muri Ituri Hadutse Inyeshyamba Zitwa Zaїre

Aba barwanyi bagize umutwe witwa Zaïre, izina ryahoze ari irya DRC.

Repubulika ya Demukarasi ya Congo ntisiba kuvukamo imitwe y’inyeshyamba ifite amazina atangaje kandi ikorera abaturage ibya mfura mbi. Ubu hadutse uwitwa Zaïre, uvugwaho kwica abantu ukoresheje imihoro.

Mu minsi ibiri ishize, abawugize bicishije imihoro abantu babiri b’ahitwa Masumbuko muri Teritwari ya Djugu mu Ntara ya Ituri.

Izina Zaїre ryahoze ryitwa iki gihugu mbere y’uko Laurent- Desiré Kabila arihindura akacyita Repubulika ya Demukarasi ya Congo.

Kiswe Zaїre guhera mu mwaka wa 1971 kugeza mu mwaka wa 1997.

- Kwmamaza -

Ubwicanyi buherutse gukorwa n’abagize uriya mutwe bwakuye abantu umutima, butuma batangira kwibaza niba buzagarukira aho gusa.

Abagize umutwe w’izi nyeshyamba bibasira cyane abagize undi bahanganye witwa CODECO.

Mu gitondo cyo ku italiki 30, Kamena, 2025 nibwo abo bantu bazindukiye mu gace abo muri CODECO bakoreramo batema umwana w’umunyeshuri n’undi mugabo wari ushinzwe gukusanya imisoro barabica.

Ababibonye bahise bayabangira ingata, barahunga.

Igikuba cyaracitse, abayobozi ba CODECO batumiza inama y’igitaraganya ngo bigire hamwe uko barinda abaturage abo bagizi ba nabi kandi mu nkengero z’aho byabereye humvikanye amasasu, byose birushaho gukura umutima abaturage.

Byabaye ngombwa ko MONUSCO yohereza yo abasirikare benshi ngo bacunge imihanda ituriye umuhanda Largu-Masumbuko.

Hari gukorwa ibishoboka ngo umutuzo ugaruke, icyakora abahatuye bo baracyagaragaza ubwoba mu mikorere yabo kuko nta rujya n’uruza rufatika ruri kuba muri ako gace.

Abarwanyi bo muri CODECO nabo baherutse kwica abantu 11 bari bituye ahitwa Djangi muri teritwari ya  Djugu.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version
pintoto