Gutsinda Argentine Byatumye Arabie Saoudite Ikoresha Umunsi Mukuru

Arabie Saoudite yakoze ibyo benshi batayitekerezagaho

Ni intsinzi ikomeye kuri Arabie Saoudite. Umwami w’iki gihugu yahaye abaturage be bose ikiruhuko, Kaminuza n’ibigo bya Leta bose bararuhuka kugira ngo bishimire intsinzi y’akataraboneka mu mateka y’iki gihugu.

Ikinyamakuru kitwa Arab News cyatangaje ko Umwami Salmane wa Arabie Saoudite yategetse umuhungu we ari nawe uzamusimbura ku ngoma ko agomba gutangariza abaturage ko bahawe ikiruhuko.

Igikomangoma Mohammed Bin Salmane niwe wari uhagarariye umwami Salmane muri uriya mukino.

Yari yicaranye na Perezida wa FIFA Gianni Infantino.

- Advertisement -

Umufaransa utoza Ikipe ya Arabie Saoudite witwa Hervé Renard yavuze ko intsinzi ye n’ikipe ye igomba kuzakomeza kwandika mu mateka ko we n’abahungu be bakoze ibintu by’indashyikirwa.

Ngo gutsinda Argentine ya Lionel Messi yari imaze imikino 36 y’igikombe cy’isi yakinnye mu bihe bitandukanye kandi idatsindwa, ngo ni ikintu gikomeye.

Avuga ko kuba Argentine isanzwe itwara ibikombe by’irushanwa rya Cop Amerika ari ikindi kintu gikomeye giha Argentine ubudahangarwa.

Arabie Saoudite yaherukaga gutsinda ikipe ikomeye ku rwego rw’isi mu mwaka wa 1994 ubwo yatsindaga u Bubiligi 1-0.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version