Guverineri Wa Banki Nkuru Y’Uburundi Yatawe Muri Yombi

Itangazo ryasohowe n’Ibiro bya Perezida w’Uburundi rivuga ko hashingiwe ku mategeko agena uko Guverineri wa Banki Nkuru y’Uburundi ashyirwaho,  Edouard Normand Bigendako yashyizweho ngo abe ari we uyiyobora, akaba asimbuye Dieudonne Murengerantwari .

Ni icyemezo cyafashwe na Perezida Evariste Ndayishimiye.

Amakuru avuga Dieudonné Murengerantwari yatawe muri yombi n’Urwego rw’igihugu rushinzwe iperereza n’umutekano.

Radio yigenga yo mu Burundi yitwa Radio Publique Africaine( RPA) niyo yatangaje bwa mbere ko Murengerantwari yatawe muri yombi, akaba ari gukorwaho iperereza ku byaha bitari byamenyekanye kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru.

- Advertisement -
Uyu mugabo ari mu maboko yabashinzwe iperereza

Murengerantwari yari amaze igihe gito ahawe izi nshingano kubera ko yazitangiye muri Kanama, 2022.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version