Ibiryo By’Ingurube Mu Rwanda Ni Bicye Kandi Hari N’Ibitujuje Ubuziranenge

Aborozi b’ingurube bibumbiye mu ihuriro bise Rwanda Pig Farmers Association  bavuga ko kimwe mu bibazo bikomeye bafite ari uko ibiryo by’ingurube bigihenze ndetse ngo n’ibihari ubuziranenge bwabyo buracyemangwa.

Inama yahuje aborozi b’ingurube  n’ubuyobozi muri Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi kugira ngo babwire ubuyobozi bushinzwe ubworozi, by’umwihariko ubw’ingurube, ibibazo bahura nabyo mu bworozi bwabo.

Jean Claude Shirimpumu uyobora Ihuriro nyarwwanda  ry’aborozi b’ingurube yavuze ko we n’abo ayoboye bakoze uko bashoboye kugira ngo bivane mu bibazo batewe n’icyorezo COVID-19 mu bworozi bwabo birimo n’indwara yazadutsemo ikica izo mu Burasirazuba no mu Mujyi wa Kigali.

Shirimpumu ati: “ Mu bibazo twagize harimo n’indwara twarwaje amatungo mu gihe cyakurikiye COVID-19 muri Kigali ndetse no mu Ntara y’i Burasirazuba.”

- Kwmamaza -

Indi mbogamizi bavuga ko ikomeye ni uko ibiryo by’ingurube bihenze kubera ko bitaboneka ari byinshi ku isoko ariko nanone n’ibihari bifite ikibazo cy’uko bitujuje ubuziranenge.

Ngo hari ibiryo by’ingurube umworozi agura yajya kubiha ingurube ze, agasanga birimo umucanga.

Kuba ibiribwa ari bicye kandi ingurube ari inyamabere ziri mu zororoka vuba kurusha izindi mu zororwa n’abantu, bituma hari izibura ibiribwa bihagije zigapfa cyangwa imikurire yazo ikadindira.

Jean Claude Shirimpumu umwe mu borozi ntangarugero b’ingurube

Ibi bitubya umusaruro waba uw’inyama cyangwa ibinure.

Hari n’indi mbogamizi y’uko batarabona amabagiro menshi kandi henshi.

Ku byerekeye ibiribwa ariko hari amakuru avuga ko hari ubwoko bw’ibiribwa buzatunganywa bukagaburirwa ingurube harimo n’ifu y’imigozi y’ibijumba.

Ubusanzwe ingurube zirya ibintu bitandukanye birimo ifu y’ibigori cyangwa iya soya ndetse n’ibindi.

N’ubwo aborozi b’ingurube bavuga ko hari ikindi kibazo cy’uko intanga zivuguruye zitabonekera igihe bazishakiye, ku rundu ruhande umuyobozi muri Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi ushinzwe ubworozi( livestock) Madamu Mathilde Mukasekuru yavuze ko hari abaveterineri 500 bahuguriwe gutera intanga ingurube kugira ngo haboneke icyororo kizima.

Mu ntangiriro za Mata, 2022 Leta y’u Rwanda binyuze muri Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi yatangije gahunda yo kuzitera intanga kugira ngo zororoke kandi ntizirwagurike.

Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe ubworozi, RAB, kivuga ko ingurube iriya gahunda izakomeza gukorerwa n’ahandi mu Rwanda.

Batanze ibitekerezo by’uko ubworozi bw’ingurube bwanozwa
Ibitekerezo by’uko umusaruro w’ibikomoka ku ngurube wazamurwa byatangiwe muri iyi nama

Impamvu ngo ni uko bifasaha mu kongera umubare w’izivuka ariko nanone zikavuga zifite ubudahangarwa bwisumbuyeho, butuma zitibasirwa n’indwara ngo zipfe cyangwa zinanuke.

Bitanga umusaruro utubutse w’ingurube zifite icyororo cyiza.

Ikindi kibazo ni uko hari hasanzwe hari ingurube zimyanaga hagati yazo bigatuma zibyara ‘ingurube z’amacugane.’

Ibinyabuzima bivutse muri ubu buryo ntibiramba kuko biba bifite byinshi bihuje mu turemangingo twabyo kandi ibi birabikenya, bigapfa bikiri bito.

Mathilde Mukasekuru Umuyobozi w’agateganyo muri Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi ushinzwe ubworozi  yasabye aborozi b’ingurube kwirinda aborozi batagira isuku ihagije, ugasanga umuntu umwe akandagira mu biraro runaka akagenda akwirakwiza indwara, asaba kubireka.

Mathilde Mukasekuru

Ingurube n’inkoko niyo matungo Abanyarwanda bazaba barya ari benshi mu myaka iri imbere…

Uwahoze ari Umuyobozi mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi ariko ushinzwe by’umwihariko ubworozi Dr  Solange Uwituze aherutse kubwira itsinda ry’aborozi b’ingurube bo mu Rwanda ko  imibare yerekana ko mu mwaka wa 2050, Abanyarwanda bazaba barya inyama z’ingurube n’inkoko kurusha iz’andi matungo yose.

Dr Solange Uwituze yabivugiye mu Nteko y’aborozi b’ingurube yateraniye i Kigali mu byumweru bicye bishize.

Yari yayitumiwemo ngo agire inama abo borozi akurikije uko ubworozi bwabo buhagaze muri iki gihe.

Uwituze avuga ko iyo arebye uko imibare ihagaze muri iki gihe, usanga igenamigambi rivuga ko mu mwaka wa 2050, Abanyarwanda bazaba bagera kuri miliyoni 22 kandi ngo bazaba bafite amikoro atuma buri Munyarwanda yinjiza 12 000 $ ku mwaka.

Kubera ko ubutaka bwo guturaho buzaba ari buto, ubworozi buzakorwa muri kiriya gihe ni ubw’amatungo atarisha cyane, ayo akaba ari ingurube n’inkoko.

Kubera iyi mpamvu, Dr Solange Uwituze yabwiye aborozi b’ingurube ko bagomba gutangira gutegura uko bazahaza isoko ry’Abanyarwanda mu gihe kiri imbere.

Ati: “ Mugomba gutangira gushyira ibintu ku murongo, mukorora neza mugashikama mu mwuga, umusaruro ukiyongera kugira ngo igihe Abanyarwanda bazaba bageze kuri uriya mubare muzabahe inyama bazaba bakeneye.”

Mu Mwaka Wa 2050, Abanyarwanda Benshi Bazaba Barya Ingurube

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version